Abahinzi b’imyumbati barifuza ko inyungu bakwa ku nguzanyo yagabanuka

Abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu Gihugu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwishyura inguzanyo bamaze kubona umusaruro, bakibangamiwe n’inyungu iri hejuru, kuko hari aho izo nguzanyo bazihabwa ku rwunguko rwa 18%, bakifuza ko iyo nyungu yagabanuka.

Abagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bagaragaza ko hagikenewe kuzamura umusaruro
Abagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bagaragaza ko hagikenewe kuzamura umusaruro

Abahinzi bavuga ko mbere bahabwaga inguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 24%, ariko ubu hamwe na Sendika Ingabo, basigaye bahabwa inguzanyo kuri 18%, binyuze mu masezerano bagiranye n’iyo Sendika n’ibigo by’imari bya CLECAM na CPF Ineza.

Nsanzintwari François uhinga imyumbati mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, avuga ko batangiye guhabwa inguzanyo bishyura ku nyungu ya 18%, kandi bakishyura bamaze gusarura, bikaba byaratangiye kubafasha gukora ubuhinzi bw’imyumbati kinyamwuga.

Icyakora na we asaba ko inyungu igabanuka ikagera nko ku 8%, kuko ikiri hejuru ugereranyije n’umusaruro uboneka, bigatuma umuhinzi akigowe mu gushora mu buhinzi bw’imyumbati.

Agira ati “Ni byo twabonye ibigo by’imari biduha inguzanyo twishyura tumaze gusarura, byatumye inguzanyo mu buhinzi ziyongera kandi tuva kuri cya gitutu, aho mbere twatangiraga kwishyura inguzanyo tutaranabagara, noneho bimeze neza twishyura twejeje, abadafite amakuru bagane banki bakorana na zo bahabwe inguzanyo, ariko turifuza ko inyungu yagabanuka".

Bashimiki Emmanuel na we uhinga imyumbati, agaragaza ko inyungu ku nguzanyo yagabanutse koko kandi igatangira kwishyurwa nyuma y’amezi 12, bigatuma umushinga wose wakozwe ku gihingwa cy’imyumbati ari wo wiyishyura aho kuba umuhinzi ahangayikishwa no gutangira kwishyura ataranatera.

Bashimiki avuga ko inyungu ya 18% ikiri hejuru ugereranyije n'umusaruro babona ikaba ikwiye kugabanuka
Bashimiki avuga ko inyungu ya 18% ikiri hejuru ugereranyije n’umusaruro babona ikaba ikwiye kugabanuka

Icyakora agaragaza ko inyungu ikwiye kugabanuka, kandi hagakomeza kubaho imikoranire na Sendika Ingabo, ibigo by’imari bibaguriza, n’Uruganda rwa Kinazi rubagurira umusaruro, kuko iyo nk’uruganda rutabaguriye ku giciro bateguriyeho umushinga nabwo bahomba.

Agira ati, “Ni byo twagize amahirwe turahabwa inguzanyo kuri 18% ivuye kuri 24%, byatumye ubu umushinga ari wo usigaye wiyishyurira, ariko haracyari imbogamizi, inyungu yagakwiye gukomeza kubaganuka, kandi uruganda rukagira uruhare mu masezerano yo kwishyura banki kuko iyo rutuguriye kuri makeya nabwo turahomba”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari kiguriza abahinzi, CPF Ineza, Uwamariya Chantal, avuga ko kuri ubu batangiye gutanga inguzanyo yishyurwa ku rwunguko rwa 8%, binyuze mu mushinga wa Leta wa CDAT, wo guteza imbere ubuhinzi, ku buryo bafite hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda agenewe abo bahinzi.

Umuyobozi wa CPF Ineza, Chantal Uwamariya, avuga ko batangiye gutanga inguzanyo ku nyungu ya 8%
Umuyobozi wa CPF Ineza, Chantal Uwamariya, avuga ko batangiye gutanga inguzanyo ku nyungu ya 8%

Agira ati “Abahinzi bitabire kuza gufata ayo mafaranga arahari ahagije icyaburaga ni amakuru ubwo babimenye baze tubakire kandi bazajya bishyura nabwo bamaze kubona umusaruro, inyungu ni 8%”.

Aya makuru kandi anemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Ndabamenye Telesphole, aho akomeje gushishikariza ibigo by’imari n’amabanki kwakira abahinzi kugira ngo babashe kubona inguzanyo bashobora wishyura n’ubwo hari n’indi mishinga ya Banki y’Isi ikomeje gufasha abahinzi guhabwa inkunga.

Agira ati “Dufite imishinga ya Nkunganire yunganirwa kuri 50%, tukagira n’inguzanyo yo ku 8% bijyana n’icyaherwaho kurusha ibindi, ahenshi izindi nkunganire ziba ziri hejuru ya 50% kandi turifuza gukomeza”.

Umuyobozi mukuru wa RAB Dr. Ndabamenye Telesphole asuzuma imbuto y'imyumbati
Umuyobozi mukuru wa RAB Dr. Ndabamenye Telesphole asuzuma imbuto y’imyumbati

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) bugaragaza ko ubuhinzi bw’imyumbati butunze benshi mu Banyarwanda, ariko umusaruro ukiboneka kuri Hegitari ukiri mukeya kuko ukiri muri za Toni 15 kuzamura, hakaba hakenewe kuzamura umusaruro nibura kugera kuri toni 30.

Abahinzi bibumbiye muri Sendika Ingabo bavuga ko batangiye guhabwa inguzanyo bishyura bejeje
Abahinzi bibumbiye muri Sendika Ingabo bavuga ko batangiye guhabwa inguzanyo bishyura bejeje
Abahinzi b'imyumbati bavuga ko inyungu ku nguzanyo igabanutse byatuma barushaho gushora imari muri icyo gihingwa
Abahinzi b’imyumbati bavuga ko inyungu ku nguzanyo igabanutse byatuma barushaho gushora imari muri icyo gihingwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka