Abahinze imbuto y’ibigori ituburirwa mu Rwanda barashima umusaruro itanga

Abahinzi b’ibigori bo mu Turere twa Burera na Gakenke, bavuga ko imbuto nshya zabyo zatuburiwe mu Rwanda, bamaze iminsi bageragereza mu mirima ntangarugero, zikomeje kugaragaza umwihariko mu bwiza ndetse n’umusaruro, ku buryo ubu batakirambirije ku bundi bwoko bw’imbuto zaturukaga hanze.

Nsanzumuhire Barthazar ahamya ko imbuto y'ibigori ituburirwa mu Rwanda itanga umusaruro mwiza
Nsanzumuhire Barthazar ahamya ko imbuto y’ibigori ituburirwa mu Rwanda itanga umusaruro mwiza

Ubwo bwoko bushya bw’imbuto z’ibigori, zo mu bwoko bwa RHM(Rwanda Hybrid Maize), burimo iyitwa RHMH 1601 ihingwa mu misozi miremire na RHM 1409 ihingwa mu bice by’ubutumburuke bwo hasi.

Mu murimashuri uri mu Mudugudu wa Gacogo, Akari ka Gafumba mu Murenge wa Rugarama, watewemo imbuto ya RHMH 1601, mu rwego rw’igerageza, Nayigiziki Samuel, ni umuhinzi wemeza ko ifite itandukaniro rinini ugereranyije n’ubundi bwoko.

Yagize ati “Ni imbuto nziza, kuko yera mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi ane, mu gihe izo twahingaga mbere twazisaruraga zimaze amezi atandatu. Iyi mbuto tujya kuyitera, twabonaga ifite intete ntoya, tuyitera tuyishidikanyaho, ariko mu kwera kwayo, ikigori kiba ari kinini, gifite intete zibyibushye kandi kiryohereye”.

Ati “Ubu bwoko bw’imbuto inyoni z’ibyonnyi ntizipfa kubuhangara, kuko amababi yacyo aba akomeye kandi apfutse kugeza hejuru ku musozo wacyo, ku buryo no mu gihe cy’imvura amazi adashobora kumeneramo ngo yinjiremo imbere. Ibi bikaba byagira uruhare mu kubona umusaruro uboneye”.

Abahinzi b'ibigori basanga nta mpamvu yo kurambiriza ku yatumizwaga hanze
Abahinzi b’ibigori basanga nta mpamvu yo kurambiriza ku yatumizwaga hanze

Mu Karere ka Gakenke ho, mu kugerageza iyi mbuto, abahinzi bo mu Murenge wa Cyabingo, bibumbiye muri Koperative Umurava, bafashe igice kimwe cy’umurima, bayitera bakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda, ikindi gice bayitera bakoresheje ifumbire mvaruganda gusa, ahandi bayitera bakoresheje ifumbire y’imborera gusa, n’aho bayiteye nta na kimwe bakoresheje.

Igice bayiteyemo bubahirije ibisabwa byose, byatanze umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi ugereranyije n’ahandi.

Nsanzumuhire Barthazar Umuyobozi wungirije w’iyi Koperative, agira ati “Mu kuyitera twagiye dushyira intete ebyiri ebyi mu mwobo, hagati yawo n’undi tugasigamo sentimetero 50, ku murongo ufite intera ya sentimetero 75 hagati yawo n’undi. Twagiye twubahiriza ingano igenwe y’ifumbire y’imborera n’imvaruganda”.

Ati “Ibyo byose kimwe n’urundi ruhererekane rwo kubyitaho kugeza igihe cyo kuba byasarurwa, bifasha mu kubona umusaruro uhagije, ku buryo ubu tutakirambirije ku mbuto yaturukaga hanze, cyane ko yanatugeragaho itinze, rimwe na rimwe ikanaduteza ibibazo ku ireme ry’umusaruro”.

Ni imbuto zimaze imyaka itatu zitangiye gutuburirwa mu Rwanda, hagamijwe gukuraho ibyuho baterwaga no gutegereza izavaga hanze.

Mu Turere twa Burera na Gakenke ibigori byahinzwe ku buso bwa Ha zisaga ibihumbi 29
Mu Turere twa Burera na Gakenke ibigori byahinzwe ku buso bwa Ha zisaga ibihumbi 29

Safari Jean Bosco, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Tri-Seed Ltd, gifite Uruganda rutubura izo mbuto (Masoro Seed Processing Plant), avuga ko mu gihe umuhinzi ashobora kubona umusaruro uri hagati ya toni zirindwi n’umunani kuri Ha, ugereranyije na toni ziri munsi y’eshatu umuhinzi ashobora gusarura mu gihe yahinze ubundi bwoko bw’imbuto cyane cyane izavaga hanze.

Yagize ati “Mbere umuhinzi ntiyarenzaga toni eshatu kuri Ha imwe. Imbaraga dukomeje gushyira mu kwituburira tubifashijwemo na Leta, tukigisha abahinzi kubikorwa bya kinyamwuga, bikomeje gufasha mu kongera umusaruro, aho izi mbuto, nibura zishobora gutanga umusaruro wa toni umunani kuri Ha imwe”.

Ati “Ubu intambwe turiho ni iyo gukomeza gushimangira tekinoloji muri ubu butubuzi bw’imbuto, no kuzagurira ku masoko mpuzamahanga, duhereye ku gace u Rwanda ruherereyemo. Ibihugu nka Santrafurika na DRC ho urwo rugendo twararutangiye kuko hari izo twatangiye koherezayo, kandi intumbero ikaba ari uko ibihugu byinshi byitabira kujya bigura imbuto ituburiwe hano mu Rwanda”.

Abarimo abahinzi, abashinzwe ubuhinzi kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku Karere, abacuruzi b’inyongeramusaruro, abakangurambaga mu by’ubuhinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi bw’ibigori, bo mu Turere twa Burera na Gakenke, mu rugendoshuri bakoreye mu mirimashuri ntangarugero, ihinzemo ubwo bwoko bw’imbuto yatuburiwe hano mu Rwanda, muri iki cyumweru barushijeho kwigira hamwe, uruhererekane rw’uburyo bwo kuyitaho, kuva igiterwa mu murima kugeza igihe isaruriwe.

Muri utu Turere twombi abari baduhagarariye muri icyo gikorwa, kimwe n’abari bahagarariye RAB, bakanguriye izo nzego kurushaho kwegera abahinzi, baba abifuza ndetse n’abatangiye gukoresha imbuto zituburiwe mu Rwanda, babakurikiranira hafi, mu bujyanama n’ubwunganizi bwose bakenera, kugira ngo babone umusaruro uhagije.

Ha zisaga ibihumbi 29 nizo zahinzweho ubwoko bunyuranye bw’imbuto y’ibigori mu Turere twa Gakenke na Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka