Abahinga umuceri bavuga ko imvune zitajyanye n’inyungu bakuramo

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri amwe mu makoperative awuhinga bavuga ko ubuhinzi bwawo bubavuna cyane, ndetse bakagwa mu gihombo bitewe n’uko umusaruro wabo ugurwa ku giciro kitajyanye n’ibyo baba bashoye.

Abahinzi b'umuceri bavuga ko kuwuhinga bitandukanye no guhinga indi myaka kuko wo usaba imirimo nyinshi
Abahinzi b’umuceri bavuga ko kuwuhinga bitandukanye no guhinga indi myaka kuko wo usaba imirimo nyinshi

Uwitwa Mectilde Nyirandikubwimana wo muri koperative CORIMARU avuga ko guhinga umuceri bigorana.

Ati “Umuceri ugira imvune, ntabwo ari nk’ibishyimbo uhinga, ubagara ugahita wigendera. Ku muceri dufata imbuto, tugakora Pepinyeri, noneho ukarima, ugacoca, ukazavuruga, ubwo ni ukuvuga ngo ni uguhinga inshuro eshatu, warangiza ukabagara inshuro eshatu, tugashyiramo n’abamuruzi b’inyoni, kubera ko umuceri uribwa n’inyoni cyane.

Yakomeje agira ati “Dukenera amazi yo kuhira, kandi amazi turayishyura. Umuceri udatonoye bawutugurira kuri 280, twajya ku isoko bakawuduhera 800 ku kilo, ugasanga umuhinzi arahapfira.”

Umubyeyi Jacqueline, Agoronome ukorana na koperative CORIRWA na we yemeza ko umuhinzi w’umuceri avunika guhera mu ntangiriro ategura ingemwe (guhumbika) kugeza mu gihe cyo gusarura.

Ati “Buriya bakuramo n’uburwayi kuko hari udusimba tubarya ku maguru.”

Bisaba kuwitaho kuva mu itangira kugeza usaruwe, rimwe na rimwe isoko rikabura cyangwa ukagurwa make
Bisaba kuwitaho kuva mu itangira kugeza usaruwe, rimwe na rimwe isoko rikabura cyangwa ukagurwa make

Uwitwa Felicien Habanabakize we avuga ko buri gihembwe cy’ihinga bagura amazi ibihumbi bitatu, mu mwaka bakishyura ibihumbi bitandatu.

Mugenzi we witwa Athanase Mutiganda wo muri koperative CORIMARU y’i Rurambi we avuga ko bishyura ibihumbi 19 by’amafaranga y’u Rwanda kuri Are 25 mu gihe cy’amezi atandatu.

Ati “Muri uko kugura amazi, tukongera tugasarura umusaruro muke, usanga umuhinzi ntacyo asigaranye.”

N’ubwo amazi ava mu mugezi wa Nyabarongo, bishyura umuriro wo kuyazamura hifashishijwe imashini.

Mu bindi bibangamira ubuhinzi bwabo ngo ni umucanga ujya mu mashini ushyizwemo n’ayo mazi y’uruzi, imiyoboro ikaziba, bikaba ngombwa ko bishyura n’umukozi wo gukuramo uwo mucanga.

Igiciro bagurirwaho kiracyari hasi

Abahinzi b’umuceri bavuga ko igiciro bahabwa ku kilo kimwe cy’umuceri udatonoye ku isoko kiri hasi cyane bagereranyije n’ibyo baba bashoye muri ubwo buhinzi. Ibyo kandi binashimangirwa na ba Agoronome babafasha muri ubwo buhinzi.

Damascene Hitimana wo muri koperative CORIRWA ati “Nkanjye nahinze kuri Are umunani n’igice, nashoye ibihumbi 60. Ayo ni ayo nahaye abakozi ntabariyemo ingufu zanjye. Ndangije kweza ngemuye umusaruro banyishyura ibihumbi 65.”

Abo bahinzi bavuga ko hari nk’igihembwe bigeze kubagurira ikilo ku mafaranga 280 ariko bo bakaba basaba ko bajya bahabwa nibura amafaranga 350, bitewe n’imvune baba bahuye na zo. Iyo baguriwe umuceri ku mafaranga make ngo ntibabona uko bayahahisha ku isoko risanzwe.

Bifuza ko igiciro cyajya kigenwa hakurikijwe imirimo yose umuhinzi yakoze kugira ngo umusaruro uboneka
Bifuza ko igiciro cyajya kigenwa hakurikijwe imirimo yose umuhinzi yakoze kugira ngo umusaruro uboneka

Jonas Bihoyiki wungirije umuyobozi wa koperative CORIMARU avuga ko impamvu babagurira ku giciro gito ari uko basa n’abazirikiye ahantu hamwe.

Ati “Iyo tubonye umusaruro, usanga tutemererwa kuwugurisha i Gatsibo, ntiwemererwe kuwugurisha mu Majyepfo za Gitarama, kereka hano gusa muri Bugesera.”

Abahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi bavuga ko bashora amafaranga ari hejuru ya 335 ku kilo, nyamara bo bakagurirwa umusaruro ku giciro kimwe n’icy’abahandi mu gihe bo nta muriro baba bishyuye.

Abo bakoresha mu buhinzi na bo ngo babishyura menshi kuko ahandi umuhinzi wa nyakabyizi ahingira igihumbi ariko bo bakamwishyura hafi 1700.

Mu gihe bavuga ko inyungu babona ari nke ugereranyije n’ibyo bashoramo ndetse n’imbaraga bakoresha, abahinzi b’umuceri basanga hari byinshi bikwiye kunozwa kugira ngo amafaranga ahabwa umuhinzi ku kilo cy’umuceri udatonoye abashe kwiyongera kugira ngo bifashe umuhinzi kwihaza mu biribwa.

Abahinzi b’umuceri kandi bashinja abawubagurira kimwe n’abanyenganda kubaha amafaranga make mu gihe bo bagurisha byose byaba ari ibishishwa (sondori) ndetse ndetse n’umuceri.

Abo bahinzi bati “Abawugura bakagombye kugira ikintu bongeraho, umuhinzi akongererwa amafaranga ku kilo cy’umuceri.

Uwitwa Agnes Nyiraruhungo we yagize ati “Nkurikije uburyo umuceri utuvuna, n’uburyo kuwuhinga bihenze, nibura baduhera ikilo 400.”

Bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubuhinzi bw'umuceri bunozwe kandi bugirire akamaro ababukora
Bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubuhinzi bw’umuceri bunozwe kandi bugirire akamaro ababukora

Alfred Birikunzira wo muri koperative CORIMARU wen yagize ati “Ikindi kandi nifuza kuri Leta ni uko igihe igena igiciro cy’umuceri udatonoye, yajya igena n’igiciro cy’umuceri utonoye, nibura nitujya kuwuhaha, tuwugure ku giciro giciriritse.”

Abishyura umuriro na bo bifuza ko bajya bishyura umuriro kimwe nk’inganda kuko bo umuriro bawishyura menshi.

Ibitekerezo by’aba baturage byegeranyijwe n’imiryango ya Pro-femmes/Twese Hamwe na International Alert ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Mu bindi bibazo abahinzi b’umuceri bagaragaza harimo icy’amafumbire atinda kubageraho, bigatuma batinda guhinga.

Hari n’abahinzi binubira ko batinda kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo baba babatwariye umuceri. Mu kugena agaciro k’igishoro n’inyungu y’umuceri iri hasi, abahinzi bavuga ko badahabwa ijambo uko bikwiye n’ikibazo cy’isoko ridafunguye ngo abahinzi bagurishe umusaruro hirya no hino mu gihugu ku buryo hari ababonye umusaruro ariko bakaba badafite aho kuwugurisha.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irabivugaho iki?

Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagize icyo avuga kuri ibyo bibazo byagaragajwe n’abahinzi bavuga ko bashora menshi, bagakora n’imirimo myinshi mu guhinga umuceri nyamara ntibagurirwe umusaruro ku giciro cyiza hakurikijwe imvune bahuye na zo mu guhinga.

Ku kibazo cy’ifumbire itinda kugera ku bahinzi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’iy’ubucuruzi n’inganda zisobanura ko biterwa n’uko ifumbire ituruka hanze y’igihugu, ariko hakaba harafashwe icyemezo cy’uko ba rwiyemezamirimo bakosora imikorere ku buryo ifumbire yajya igera ku bahinzi hakiri kare. Haranatekerezwa ku buryo bwo kubaka inganda mu gihugu ziyitunganya ku buryo yajya iboneka hafi.

Icyakora koperative na zo zasabwe gushaka ifumbire hakiri kare ku buryo igihe cyo guhinga kigera bifitiye ifumbire mu bubiko.

Karangwa Cassien ati “Ntutegereze ngo washyize imbuto mu murima, ni bwo ukenera ifumbire. Shaka ifumbire hakiri kare, utangire guhinga ihari.”

Karangwa Cassien avuga ko mu kwishyura abahinzi koko hakirimo ikibazo, kuko bishyurwa bitewe n’uko isoko rihagaze. Icyakora na none ngo biterwa n’imikorere y’inganda zitwara uwo muceri, akavuga ko zikwiye kujya zitegura igenamigambi rihamye hakiri kare kugira ngo zimenye abo zizagurira, uko zizabagurira n’uko zizabishyura.

Ati “Ntutegereze ngo uzatwara umusaruro w’abaturage, ugende uwutonore, uwugurishe ugaruke ubishyure.”

Naho ku kibazo cy’uko bamwe bagifite umuceri mu bubiko bwabo batarabonera isoko, Karangwa Cassien yasobanuye ko mu gihembwe gishize cy’ihinga habayeho ikibazo cy’isoko ritameze neza cyane cyane ku muceri wa kigori, inganda ntizagurisha uko byari bisanzwe, umusaruro wabo ntiwagurwa neza ku isoko.

Bagiriwe inama yo guhinga umuceri muremure kuko ari wo ugurwa cyane ku isoko
Bagiriwe inama yo guhinga umuceri muremure kuko ari wo ugurwa cyane ku isoko

Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko batangiye gukurikirana icyo kibazo, ubwo inganda zari zimaze kugiririra abahinzi amadeni angana na miliyari imwe na miliyoni 700. Inzego zose bireba ngo zarakoranye, barishyura birarangira.

Icyakora nyuma yaho, inganda ngo zatinye kongera gufata umuceri mwinshi ku madeni kugira ngo batongera guhura na bya bibazo.

Yagiriye abahinzi inama yo guhinga umuceri muremure ariko ufite isoko, ntibite cyane ku mugufi wa kigori urumbuka ariko udakunzwe ku isoko.

Ati “umuremure urihuta, ariko umugufi ufite ikibazo cy’isoko. Niba umuceri mugufi udakunzwe ku isoko.”

Yabwiye abahinzi kandi ko ubungubu batagikumirwa ku isoko hakurikijwe agace runaka nk’uko byahoze mbere (ibyo bita zoning), ahubwo ko ubu amabwiriza mashya ariho abemerera gushakira isoko ry’umusaruro wabo aho ari ho hose mu gihugu.

Mu byo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga byagezweho mu rwego rwo kunoza umusaruro w’umuceri harimo kubaka inganda 25 zujuje ubuziranenge zitunganya umuceri. Izo ngo zasimbuye utumashini twabonekaga hirya no hino twifashishwaga ariko tukangiza umuceri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka