Jean Chrisostome Nzeyimana, Ushinzwe ubuhinzi muri aka Karere, avuga ko habonetsemo ubutaka buberanye n’igihingwa cya Pome, ubu bakaba hamaze guhinga ingemwe zigera ku bihumbi 12 mu murenge wa Nyankenke.
Avugako n’ubwo mu Rwanda usanga Pome zihaboneka, inyinshi zikomoka mu bihugu by’ahandi nk’Afurika y’Epfo n’ibindi bihana imbibe n’u Rwanda.
Kuba Pome ikunzwe na benshi kandi iribwa n’abantu benshi usanga bizatanga umusaruro uhagije niziramuka zikunze zikera kuko ubu mu Rwanda hari n’inganda zitungaya umutobe w’imbuto, nk’uko Nzeyimana yakomeje abivuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke Joseph Rusizana, avuga ko nibabona izo ngemwe zikuze neza bazakomeza bakongera ubuhinzi bwazo.
Gusa usanga bikigoye ko haboneka ubwoko bushobora kwihanganira ikirere cy’u Rwanda, cyane ko ahanini usanga hatabereye icyo gihingwa.
Pome ni rumwe mu mbuto zizwi ariko zihingwa mu duce tudashyuha cyane. Kugeza ubu nyinshi ziri mu bihugu bikikije koma y’isi ziba zivuye kure.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwadufasha kumenya amakuru ahagije ku gihingwa cya pome?aho gihingwa,uko ingemwe ziboneka,n’igihe kimara kugirango cyere.Murakoze