Kanaka

Kuki pabuliki nyarwanda itava wansi ?*

(*Kuki abanyarwanda batizihirwa ?)

Aye! Aye! (Yemwe Yemwe!)

Za masiku? (Amakuru y’iminsi?)

Yanditswe ku itariki ya: 5-04-2013 - Saa: 14:37'
Ibitekerezo ( 5 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ebana, narapoteye (narabuze) ndabizi ariko nari ndi kuri dilu z’insazi (deals – gahunda zikomeye), so nizere ko nta bifu (beef – amasinde) dufitanye kubwiyo mpamvu… Icya ngombwa n’uko mutamva kuri memorikadi (memory card – ndabazirikana)… Bongo? (Sibyo?)

Dore sasa, ako mbazaniye uyu munsi ni akantu nsanzwe nibazaho kakancanga ariko ngapowesha tu (nkabyigumanira) kuko ibintu byinshi bidasobanutse neza usanga hano iwacu tuvugango ni kalica (Culture – Umuco) ubwo umuntu akaziguniramo (akirengagiza) no kubintu biba byamucanze (byamuyobeye)…

Ejo bundi rero sinzi ukuntu nabonye mfite ubukaro (amafaranga) bwo gutera inyoni (kwishimisha) ndiyongoza tu njya muri sho (show – ibirori) y’abasani (abahanzi) bagombaga gukora lonci (launch – kumurika igihangano) y’ingoma zabo (imiziki)… Wangu, ikirori cyari sho…sho (chaud – gishyushye) no ku muntu udasanzwe akunda nyusikulu (new school – indirimbo zigezweho) kabisa washoboraga kuva wansi (kwizihirwa) ku ma beat (injyana) z’abo bapeti! (abo basore)…

Gusa natunguwe n’ubutita (ubukonje) bwari muri pabuliki (public – abari bitabiriye) kabisa… Mani, wagiraga ngo ni ikiriyo wallahi! Ku buryo, mu kuntu nsanzwe nikundira ingoma, nagiye hewani (narishimye) birandenga njya no gufenta umusani ubu fo lale (gupfumbatiza umuhanzi udufaranga duke)… Ariko abantu baranyiteye (barandebye) nk’aho nasaze… Danje! (Nibyoroshye)

Ok, ibyo byatumye nibaza ikibazo ari nacyo nagirango mbanyanyagirizeho (mbazangize) twese tukibazeho nk’abanyarwanda… “Ese koko, harya ngo tuzajya turyoshya (twizihirwa) ari uko twaswingaraye gusa (twasinze)?” Impamvu mvuze ibi ni uko tuzwiho ngo ko utashyizemo akantu (utanyoye) wapi adashobora kurya ama pa (pas – kubyina) cyangwa ngo aganire aryoshye mu bundi buryo… uwo muco wa fo (faux – amafuti) ubundi wavuye he? Ko ubundi umuntu ashimishwa no kuryoshya ntibirangire abihije cyangwa ngo ejo abe yabyibagiwe kubera idoze (dose - inzoga), ni kuki tutahindura imico imwe n’imwe nk’iyongiyo tukaba nacuro (natural – kamere) umuntu yakwishima akabyerekana, yemwe yanababara bikaba uko…

Ari ukubyina, ari no kurira ndetse no gusohora ibyiyumviro n’amarangamutima cyangwa izindi swingi (swing – ibyishimo) mu buryo butandukanye nta mukemo (ikimwaro) urimo so nta n’impamvu yo kwipunja… (kwigunga).

Wangu, kurya umujunjamo (kwigunga) kandi wishimye ni fo, kubyinisha udutafari (ikibuno) wicaye kandi washoboraga kuva wansi ntibijya mbere na gato… Ndetse no kwisetsasetsa by’agahezo (bya nyirarureshwa) kandi ushaka kurira ntacyo bimaze kabisa!

Njye ni uko mbyumva, ubwo namwe murambwira… Asante! (Murakoze!)

Tuko wote! (Turi Kumwe!)

Kanaka

Ibitekerezo

Ibi navuga ko biri ku mpande zombi: iya mbere ya public ni uko abanyarwanda twarashavuye, igihe kinini tukimara turira burya. Ntabwo wabwira umuntu ufite umutima usobetse amaganya, cg ushonje ngo umubwira ngo seka uhimbarwe. Naho ku rundi ruhande rero n’izo ndirimbo akenshi ziba ari ntazo. Ubu wambwira ko indirimbo nzima tugira ari iyihe koko?

soso yanditse ku itariki ya: 4-07-2013

@ kanaka wowe za vuyeho rwose uri bid thinker ,

miki mobo yanditse ku itariki ya: 15-05-2013

uri umuntu w’umusaza cyane!!

Israel yanditse ku itariki ya: 16-04-2013

hahah!! big up msaza Kanaka,uri uwa zeru tu, wowe uzampora kuri memory cadi usijale wangu!! ni fo kujya mu kirori ukazunguza udutafari kbsa!!

robert yanditse ku itariki ya: 9-04-2013

Icya ngombwa n’uko mutamva kuri memorikadi

yanditse ku itariki ya: 6-04-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.