“U Rwanda rufite ubushobozi n’ubushake bwo kwakira buri Munyarwanda” - Minisitiri Mukantabana

Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo kwakira neza buri Munyarwanda wese ushaka gutahuka mu gihugu cye kandi ngo abadafite ubushobozi bagafashwa mu by’ibanze bakeneye ngo babeho neza.

Minisitiri Séraphine Mukantabana ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura Impunzi mu Rwanda yatangarije Radio BBC ko Umunyarwanda wese ucyitwa impunzi akwiye gutahuka mu gihugu cye kandi ngo uzaba adafite ubushobozi azafashwa mu by’ibanze bikwiye mu kumubeshaho.

Mu kiganiro “Imvo n’Imvano” cyanyuze kuri BBC, mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 18/05/2013, Minisitiri Mukantabana yumvikanye ashishikaza buri wese waba yarahunze u Rwanda gutaha, kuko ubu mu Rwanda harangwa amahoro asesuye n’urugamba rwihuta rw’iterambere.

Yagize ati: “Ubu mu Rwanda hari iterambere rigaragarira buri wese ku buryo budashidikanywaho, kandi buri wese arahabwa urubuga ngo yiteze imbere mu bushobozi bwe, abadafite ubushobozi leta ikabafasha bigaragara. Abafite ubushake bose rero nibaze dufatanye kubaka igihugu no kwiteza imbere kandi abafite ubushobozi nabo dufatanye n’iyo baguma mu mahanga.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri Mukantaba yasobanuriye abagikurikiranaga ko abatashye bose bakirwa neza. Yavuze ko Minisiteri ayoboye igenera buri wese ibimutunga mu gihe cy’amezi atandatu, iyo abikeneye kandi agahabwa imbuto n’aho ahinga ngo nyuma y’amezi atandatu abe asaruye ibizakomeza kumutunga.

Impunzi zitahutse kandi ngo zifashwa kwinjira muri gahunda zinyuranye nk’iy’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, bagafashwa kubona icumbi iyo batarifite n’ibindi.

Minisitiri Mukantabana kandi yanahamagariye abo Banyarwanda bakiri mu buhungiro kwibuka ko mu kwezi kwa 07/2013 bazatakaza uburenganzira bwose bagiraga nk’impunzi.

Yavuze ko abasaba kwihutira gutaha hakiri kare ariko avuga ko n’abafite ubuzima bwiza mu bihugu bahungiyemo bashobora kwitegura bahagabwa ibyangombwa byose buri Munyarwanda afiteho uburenganzira, bakaguma mu bihugu bashatse.

Imibare y’agateganyo iravuga ko ubu mu mahanga habarurwa impunzi z’Abanyarwanda zikabakaba ibihumbi 100.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka