Ibintu bitatu Perezida Kagame abona byafasha kubaho nk’Abaholandi

Mu munsi wa Rwanda Day uri kubera mu Buhoandi, Perezida wa Repubulika yasobanuriye Abanyarwanda ko bashobora kubaho nk’Abaholandi kubera ubushake, imikorere n’imbaraga.

Yatangiye agira ati ”Aha twicaye mu Buholandi, ntabwo ari igihugu kinini, n’u Rwanda ni igihugu gito ariko u Buhonadi ni igihugu giteye imbere ku isi hose, gifite ikoranabuhanga, buri muturage wese wacyo ageze ku rwego ruhanitse”.

Perezida Kagame yahishuriye abari muri Rwanda Day ibintu bitatu asanga byafasha Abanyarwanda kubaho nk'Abaholandi.
Perezida Kagame yahishuriye abari muri Rwanda Day ibintu bitatu asanga byafasha Abanyarwanda kubaho nk’Abaholandi.

Akavuga ko amajyambere atagendera ku buryo igihugu kingana, ahubwo agendera ku kuntu giteye mu myumvire, mu bushake no mu mikorere.

Umukuru w’Igihugu akavuga ko ashingiye ku mateka u Rwanda ruvuyemo n’aho rugeze abona bishoboka ko rwagera ku rugero rw’Abaholandi, mbere na mbere abantu babishatse.

Yagize ati ”Ushatse kubaho uko undi agushakira ntabwo ari ukubaho kuzuye! Kuki ushaka kubaho uko undi agushakira? Iyo ubitegereje ntabwo ubaho!”.

Yavuze kandi ko n’ubwo abantu bahakana iterambere igihugu kigezeho “ukuri konyine ariko kwivugira”, ko n’iyo umuntu yaba akwirengagije cyangwa agashaka kugutwikira kwanga kukigaragaza.

Ati “Ukuri ni intambwe ndende tumaze gutera muri iyi myaka 20 ishize”.

Yavuze ko ikibazo cyatumye hapfa Abanyarwanda miliyoni imwe mu myaka 20 ishize, kiri mu bigisubiza inyuma iterambere ry’igihugu, ndetse no kuba ngo “isi dutuyemo igoye, ikaba yireba aho kukureba wowe; ikureba ari uko hari icyo ishaka ikuvanaho”.

Umukuru w’igihugu yasabye umusanzu wa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu cye cy’u Rwanda no kugihindurira amateka akarushaho kuba meza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka