Abavugaga ko kuba Perezida Kagame yadusura ari inzozi mwamwiboneye - Amb. Karabaranga
Amabasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Ignace Karabaranga avuga ko Abanyarwanda baba mu Burayi, mu Buholandi by’umwihariko, bishimiye ko Perezida Paul Kagame yabageneye umwanya akabasura.
Ambasaderi Karabaramba avuga ko hari besnhi bumvaga kuba umukuru w’Igihugu yabasura ari nk’inzozi.

Yagize ati “Iryavuzwe riratashye Perezida wa Repuburika yadusuye muramwibonera, bamwe muri mwe mwambwiraga ko ari inzozi, none zabaye impamo”.
Ambasaderi Karabaranga avuga ko kuba Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasuye Abanyarwanda baba mu Burayi ari iby’igiciro gakomeye kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yabyitwayemo neza bikaba akarusho kuba Abanyarwanda baturutse imihanda yose baza kumwakira.
Aha ikaze Umukuru w’Igihugu, Karabaranga yagize ati “Aba banyarwanda bazanywe n’ikintu kimwe, kubaramutsa kubereka ko babakunda kandi ko bashaka kumva impanuro zanyu no kumva impanuro zanyu”.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije cyane rwose.