“RPF iri hamwe mu bihugu bike cyane byamenye ko ubutunzi nyabwo ari abaturage babyo, nimwe butunzi bwa mbere, abandi bavuga za zahabu, za diyama, za peterori; ariko ibihugu bikize byose byakijijwe n’abaturage babyoo! Twavuga nka za Korea y’Epfo, Malaysia, Switzerland, Japan n’ibindi”, Emmanuel Mudidi nibyo ashimangira.
Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Kicukiro.
Abakandida-depite ba RPF bashoje gahunda yo kwiyamamaza mu gihugu hose kuri uyu wa gatandatu, barizeza abaturage ko bazaharanira agaciro kabo, mu gutora amategeko abarengera kandi agamije iterambere mu nzego zose zigize ubuzima bw’igihugu.
Kandida-depite Emmanuel Mudidi na Tengere Francesca bavuze ko kudatora RFF-Inkotanyi ngo byatuma iterambere mu by’umutekano, ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho bisubira inyuma , aho bigeze ngo ni “inzu itaruzura neza”.
By’umwihariko mu karere ka Kicukiro ngo nta wundi ugamije kubaha amajyambere arimo sitade nini izakira abantu barenga ibihumbi 40, ndetse wanabagejeje ku nyubako zigezweho, imihanda, amashanyarazi n’indege za Rwandair, atari RPF-Inkotanyi, nk’uko umuyobozi w’ako karere, Paul-Jules Ndamage yongeyeho.
Komiseri muri RPF-Inkotanyi akaba na Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, ashimira akarere ka Kicukiro kuba ngo karatanze abakandida-depite bazi icyo gukora; aho abifuriza amahirwe kugirango bunganire umugambi Leta ifite wo gufasha abaturage kwibeshaho mu bihe bitoroshye.
Ibihumbi by’abaturage bitabiriye kwiyamamaza kw’abakandida-depite ba RPF mu karere ka Kicukiro.
Min. James Musoni aremeza ko inzira yo kugera ku iterambere ikiri ndende, ariko ko Umuryango wa RPF ngo unafite ibisubizo kuri buri kintu cyaza ari imbogamizi ibangamiye ibikorwa bizamura igihugu.
Gusoza gahunda yo kwiyamamaza ku bakandida-depite bose ku wa gatandatu, byanabaye ahandi mu tundi turere, aho ibihumbi by’abanyamurango ba RPF-Inkotanyi mu turere twa Nyarugenge na Gasabo, nabo basabwe kwereka abakandida babo icyizere mu matora bazazindukiramo kuri uyu wa mbere tariki 16/9/2013.