Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aratangaza ko nyuma yo gukora ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko yaje gusanga akwiye gukomeza mu nteko kuvugira bagenzi be bakiri bato.
Ndayishimiye w’imyaka 27, ukora akazi k’ubwarimu muri Lysee de Kigali, avuga ko agamije gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo ariko zigendeye ku ndangagaciro z’igihugu, nk’uko yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013.
Yagize ati: “Naravuze nti umusanzu nshaka gutanga reka nywutange mu rubyiruko kuko nizo mbaraga z’igihugu; kuko nirwo Rwanda rw’ejo. Niba dufite icyerekezo cy’uko igihugu cyacu dushaka kukigira igihugu cy’igihangange umusingi nta handi ni mu rubyiruko.
Nkatekereza nkavugsa nti niba mungiriye icyizere Abanyarwanda kugira ngo izi gahunda zishyirwe mu bikorwa tuzabigeraho.”
Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite.
Ndayishimiye ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa, afite imigambi igera kuri 52 yose iganisha ku guteza imbere urubyiruko.
Amatora yo gutora abazahagararira urubyiruko mu nteko azitabirwa n’urubyiruko umunani ruhagarariye abandi muri buri karere, umunani bahagarariye za kaminuza n’abandi umunani bahagarariye abiga mu mashuri makuru.