Uwimana Agnes watoreye mu kagari ka Munini, avuga ko we yazindutse saa kumi n’ebyiri azi ko saa moya ziza kugera yamaze gutora akajya gukora imirimo ye yo mu rugo ariko ngo yatunguwe no kubona amatora atangira saa yine n’igice.
Ati “ubu navuye mu rugo nzindutse nzi ko nsubirayo nkajya gutekera abana bagiye ku ishuri, none dore igihe amatora atangiriye!”.
Uyu mubyeyi kimwe n’abandi, yavuze ko bari bakwiye kujya babareka uhageze mbere agatora nk’uko amatora rusanjye yagenze.
Komisiyo y’amatora nayo yemera ko iki kibazo cyo kubanza gutegereza 2/3 ko byuzura gihari koko, ariko ngo ikigiye gukorwa ni ugushyiraho ubukangurambaga buhoraho, kugira ngo abagize inteko bajye bazinduka kare amatora yitabirirwe ku gihe.