Sinashobora kwitwara uko bashaka ko nitwara mu kibazo cya Congo - Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, aho yabahaye amakuru y’impamo ku buryo burambuye ku kibazo u Rwanda rwakuruwemo n’igihugu gituranyi gikomeje gushyigikirwa n’abagitezemo amaronko, bakirengagiza ukuri bazi neza.

Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Perezida Kagame ashima ubufatanye ibihugu bitandukanye byagiye bigaragaza mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka rukaba rugeze aho rugeze ubu.

Avuga ku kijyanye n’umutekano Perezida Kagame yavuze ko adashaka kukivugaho ahereye kure y’Akarere u Rwanda ruherereyemo, ahitamo kuba ari ho yibanda kuko ari ho usanga u Rwanda ngo rwarikorejwe umutwaro uremereye cyane utagira n’aho uhuriye n’uruhare rwaba rufite mu kibazo gihari, niba koko urwo ruhare runahari koko.

Ikindi kibazo gihari yasobanuye ko ari ukuba mu isi aho, ibimenyetso bifatika, ibihamya, cyangwa se ibiri ukuri, bidahabwa agaciro, ahubwo igifite agaciro kikaba icyo umuntu runaka yavuze, hatitawe kureba niba icyo uwo runaka avuga gifite ibimenyetso bigihamya cyangwa se niba ari ukuri.

Yagize ati,”Muzi ikibazo dufite muri kano Karere kacu, mu Burasirazuba bwa Congo, cyajemo ibihugu byinshi bituruka ku Mugabane wacu, ariko hari n’ibindi bihugu byinshi byo hanze y’Umugabane byivanga muri icyo kibazo mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, kandi ikibabaje ni uko akenshi ibyo bihugu byinjira mu kibazo mu buryo butari bwo. Kandi ubwo buryo butari bwo, tubwirwa ko ari bwo bugomba guhabwa agaciro mbere y’ibindi. Ubundi reka mbabwire, iyo ushaka gukemura ikibazo, nta buryo bwiza bubaho nko kubanza kumenya umuzi wacyo no kugikemura. Ibyo ntibireba ko uri igihangange, ureba ku by’ibanze bihari, harimo kumenya ukuri kw’ikibazo ugendeye ku bimenyetso bihari n’uko ibintu bimeze mu kuri kwabyo,..”.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bw’Amahoro muri Congo gukemura ikibazo guhera mu myaka 30 ishize zikora, urebye n’ingengo y’imari zigenerwa ariko ikibazo zari kuba zarakemuye mu myaka itarenze 5 kikaba kigihari ndetse ahubwo zituma kirushaho no kuba kibi kurusha uko cyatangiye.

Yagize ati,” Ibyo nabyo byerekana impamvu usanga u Rwanda rukorerwa umutwaro w’icyo kibazo. Ni uburyo bwo guhunga kubazwa inshingano. Kuko icyo ni gisubizo kigufi kandi cyoroshye cyo gutanga mu gihe abantu babajije, bati kuki mwamaze iyo myaka yose mukaba mushaka no gukomeza kugumayo bivuze ko ari ikibazo, icyo gihe igisubizo batanga ni ukuvuga bati, u Rwanda, rukomeje kuba intandaro y’ikibazo…”.

Ku bavuga ko Perezida yatumye ikibazo kidakemuka kuko yanze kujya i Luanda muri Angola mu biganiro, yavuze ko nubwo ari inshuti y’abaturage ba Angola ariko kujyayo bitari kuba ari ukubasura, cyangwa se ngo ajye kwifotozayo amafoto, ahubwo yari kuba agiye mu rwego rwo gushakira hamwe n’abo mu ruhande rwa Congo uko ikibazo cyakemuka.

Yagize ati, “ Ikindi narimo nshinjwa kuba ntaragiye Luanda,ndi inshuti y’Abanya-Angola na Perezida wabo,ariko ntibyari uruzinduko rwo muri urwo rwego. Rwari uruzinduko rwo gukemura ibibazo. Ntabwo rwari uruzinduko rwo kujya kwifotoza, oya ntabwo ari uko ibimeze. Ikibazo kigomba gukemuka, kandi gishobora gukemuka. Twese dukeneye amahoro. U Rwanda urebye rukeneye amahoro kurusha n’abandi bose.Twebwe twamaze gusogongera ku kubura amahoro n’igisobanuro cyabyo”.

Mu gusoza ibyo yavugaga ku kibazo cy’umutekano na politiki hagati y’u Rwanda na Congo Perezida Kagame yavuze ko abenshi muri aho, nubwo basobanukiwe iby’icyo kibazo kimaze imyaka myinshi, ariko abizi neza ko ntaho bahuriye nacyo n’ubwo bamwe muri bo bahagarariye ibihugu bigira uruhare mu guteza ibibazo u Rwanda.

Yagize ati, “ Ndabizi ko ndimo kubwira abantu hano harimo n’abadafite aho bahuriye n’icyo kibazo, kuko nzi ko bamwe muri mwe, n’ubwo muhagarariye ibihugu biduteza ibibazo byinshi, ariko ndabizi neza ko …sinshaka kugira byinshi mvuga, ariko nzi ko mubyumva kandi wenda muratanga raporo y’ibikwiye gutangwa nka raporo,…Ariko n’ubwo ibyo byose bimera bityo,bibagiraho ingaruka gahoro, njyewe bikangiraho ingaruka cyane. Sinashobora kwitwara uko bashaka ko nitwara muri iki kibazo. Sinabishobora.Ni hagati y’urupfu n’ubuzima kuri jyewe n’abaturage banjye. Kuri mwe ni ibintu biri aho, ushobora guhamagara kuri telefoni ugatanga amabwiriza, urimo wikinira n’umupira w’amaguru cyangwa golf cyangwa tennis, ni ibintu byoroshye gutyo kuri mwe…”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka