Umwaka utaha, Afurika y’Epfo izasubukura gutanga viza ku Banyarwanda

U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije gusubizaho uburyo bwo gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bitarenze hagati mu mwaka wa 2027. Iyi ni intambwe ikomeye mu gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka irenga icumi warazahajwe n’amakimbirane ya dipolomasi.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye mu mujyi wa Pretoria ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe.

Iyi nama iri mu rugendo rwa dipolomasi rugamije kongera kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi, wasubiye inyuma mu mwaka wa 2014 ubwo hafatwaga ingamba zakumiraga ingendo z’Abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo bitewe n’umwuka mubi wa politiki wari hagati y’impande zombi.

Abahagarariye ibihugu byombi bavuze ko ibiganiro byo mu 2026 ari intangiriro nshya yo kongera kubaka umubano, aho hibanzwe ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, umutekano ndetse n’ibindi bikorwa byo ku rwego rw’akarere.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, aba baminisitiri bashyize umukono ku nyandiko ihuriweho igaragaza gahunda n’inzira bizakurikizwa mu kongera kubaka ubufatanye n’inzego z’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Iyo nyandiko igaragaza ko abayobozi b’ibihugu byombi, Perezida Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame, bashyigikiye byimazeyo iki gikorwa cyo kongera gusana umubano. Inagaragaza amateka ahuriweho n’ibihugu byombi, birimo urugamba rwo kwibohora no kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye by’amakimbirane.

Iyo nyandiko yibukije amateka ya apartheid muri Afurika y’Epfo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ivuga ko umubano mushya ushingiye ku guhangana n’ibigeragezo no ku nshingano zo guteza imbere amahoro, ituze n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu byombi byemeranyije kongera gusubukura Komisiyo ihuriweho y’Ubufatanye (Joint Commission for Cooperation – JCC), yashyizweho kugira ngo ibe urubuga rw’imikoranire mu bya politiki, ubukungu, imibereho myiza, umuco, uburezi n’ubushakashatsi bwa siyansi. U Rwanda ruzakira inama itaha y’iyi komisiyo mu gihembwe cya mbere cya 2027.

Kimwe mu byemezo by’ingenzi byafatiwe muri iyo nama ni uko visa ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bajya muri Afurika y’Epfo zizongera gutangwa buhoro buhoro mu gihe kitarenze amezi 12 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya masezerano, bivuze ko hagati ya 2027 ari bwo biteganyijwe ko gahunda izaba yatangiye gukora neza.

Perezida Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame na bo bazahura mu gihe kizatangazwa nyuma binyuze mu nzira zisanzwe za dipolomasi.

Iyo nyandiko kandi yagaragaje gahunda yo kwagura ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi, harimo kongera imikoranire hagati y’ibigo bya Leta n’iby’abikorera byo mu bihugu byombi. Hanashimangiwe akamaro ko gusurana kenshi, gutegura imurikabikorwa bihuriweho no kwitabira inama zikomeye zo ku rwego rwa Afurika.

Impande zombi zashimye ubufatanye busanzwe buriho mu nzego zirimo ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, amahoteli, amashuri makuru, siyansi n’ikoranabuhanga ndetse n’ubushakashatsi mu by’ubuzima.

Hanavuzwe ibikorwa nka Africa’s Travel Indaba, Meetings Africa, Africa CEO Forum na International AIDS Society Conference nk’ingero zigaragaza ko imikoranire hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye ikomeje kwaguka.

Nubwo baminisitiri bemeye ko mu myaka yashize habayeho ibibazo n’ihungabana mu mubano w’ibihugu byombi, bavuze ko inama yabereye i Pretoria ari intambwe ikomeye iganisha ku gusubizaho umubano usanzwe.

Banemeye gukomeza guteza imbere ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo, koroshya ubuhahirane n’ikorwa ry’imihanda ihuza ibihugu byo mu karere, guteza imbere ubutabera ndetse n’ubufatanye mu bukungu, no gushimangira uburyo bwo kuganira ku bibazo bya politiki no guhuza ibikorwa bya tekiniki.

Aba baminisitiri banaganiriye ku bibazo by’umutekano byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, birimo amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Sudani, Sudani y’Epfo, Somaliya ndetse n’umutekano muke uri mu karere ka Sahel.

Impande zombi zashimangiye ko amakimbirane agomba gukemurwa binyuze mu biganiro no mu buhuza, kandi zisaba ko Afurika yagira ubushobozi bukomeye bwo kwicungira umutekano, harimo gushyiraho Ingabo za Afurika ziteguye gutabara (African Standby Force).

Zanagaragaje impungenge ziterwa n’ubwiyongere bw’ibibazo muri Sudani y’Epfo, zinongera gushimangira ko zishyigikiye gahunda z’amahoro ziyobowe n’inzego z’akarere n’iz’umugabane wa Afurika.

Ku bijyanye n’imiyoborere y’isi, ibihugu byombi byagaragaje ko gahunda mpuzamahanga iri kurushaho guhungabana, bisaba ivugururwa ry’inzego mpuzamahanga zirimo Umuryago w’Abibumbye kugira ngo ibihugu bibe bihagariwe neza, kandi habeho ubwisanzure bw’ibihugu byinshi mu gufata ibyemezo.

Mu gusoza, aba baminisitiri bongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza kugirana ibiganiro bihoraho no gukomeza gukurikirana ibikorwa byemeranyijweho. Banemeje ko inama itaha ya JCC izabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2027, ndetse ko abakuru b’ibihugu byombi bazakomeza kugirana ibiganiro kugira ngo bayobore uru rugendo rwo kongera kubaka umubano.

Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ry’itangwa rya viza ku Banyarwanda rizasaba indi mirimo ya tekiniki n’ubuhuza bwa dipolomasi mu mezi ari imbere mbere y’uko gahunda itangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka