Si ngombwa ko u Bufaransa na EU bafata uruhande rwa Amerika kuri RDC - Me Gasominari

Inzobere mu bibazo bya Congo akaba n’umusesenguzi, Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko Amerika yagaragaje ko iri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bitavuze ko u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU), bagomba na bo gufata urwo ruhande kuko inyungu z’Abanyaburayi n’iza Amerika atari zimwe nubwo hari izo bahuriyeho.

Yabigarutseho kuri KT Radio, ubwo yasesenguraga ibyo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ku bijyanye n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, ubwo yari mu nama yahuje igihugu cye na Afurika (Africa Forward Summit), yabereye i Nairobi muri Kenya tariki 11 na 12 Gicurasi 2026, inama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi.

Me Gasominari avuga ko ibyo Perezida Macron yavuze birimo ukuri, kuko yagaragaje ko intambara yo muri Congo izarangizwa n’ibiganiro bihuriweho.

Yagize ati “Macron yavuze ko nk’u Bufaransa batagomba gukurikira inzira Amerika yafashe kuko atari nziza, itatuma ibitegerejwe ku Rwanda biboneka, ahubwo bizarushaho kutavugana na rwo, no kutabona igisubizo ku kibazo gihari. Amerika yafashe uruhande rwa RDC, yumva ibyifuzo byayo iba ari byo ishyira mu bikorwa. Usanga rero utashobora gukemura ikibazo ukoranye n’uruhande rumwe, wirengagije urundi n’ibyo rusaba”.

Me Gasominari abajijwe niba ibi bidashobora guteza umwuka mubi hagati y’u Bufaransa na Amerika, yavuze ko bitabaho.

Ati “Ntabwo byateza umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu, kuko u Bufaransa na Amerika bafite inyungu zitandukanye ariko bafite n’izo bahuriyeho, ndetse n’izo buri mugabane wihariye. Ntabwo rero bivuga ko icyo Amerika yemeje, u Bufaransa na EU bagomba guhita bakurikira ngo babikore uko ibyifuza”.

Ati “Macron yagaragaje uko ikibazo cya Congo acyumva, yavuze ko ikibazo kiri muri Congo atari AFC/M23 gusa, ahubwo ko hari n’icya FDLR ku rundi ruhande. Yavuze ko impande zose rero zigomba kwicarana zikumvikana ku bibazo byose bihari bakabona igisubizo. Icy’ingenzi yavuze mu mbwirwaruhame ye ni uko bo badashyigikiye inzira Amerika yahisemo yo gufatira u Rwanda ibihano, kuko atari yo nzira iboneye yo gukemura ibibazo bihari”.

Yakomeje avuga ko icyakwitegwa nyuma y’ijambo rya Perezida Macron, ari uko hagiye gushyirwa imbaraga muri ibyo biganiro, kuko ibiganiro ari byo bijya birangiza intambara zose, si muri Congo gusa n’izindi ngo ni ko bigenda.

Ati “Mwumvise ko hashize iminsi Ingabo za AFC/M23 ziva mu bice byinshi zari zarafashe nyuma y’ariya masezerano ya Washington, bishobora kuba biri mu byo basabwe kugira ngo ibiganiro bikomeze bigire n’icyo bigeraho. Barimo barakora ibibareba, turizera ko Leta ya Congo na yo irimo gukora ibiyireba, hanyuma ikibazo kigakemuka mu mahoro, ni bwo buryo bwonyine bushoboka”.

Avuga ko iyaba intambara yakemuraga ikibazo, urebye uko iya Congo irwanwa n’igihe imaze, amafaranga yashowemo ndetse n’abantu n’ibihugu byayigiyemo, ngo yagombye kuba yararangiye, ariko ntiyarangiye ahubwo yarushijeho gufata indi ntera no gukaza umurego.

Yungamo ko ikibazo cya Congo ari icya politiki, bityo ko kidashobora gukemurwa n’intambara ahubwo kizakemurwa n’ibiganiro bya politiki, kuko ngo bitabaye gutyo buri ruhande rwakomeza guhagarara ku byo rwemera, igisubizo cy’ikibazo ntikiboneke.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu, aho AFC/M23 ishinja Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano y’agahenge yasinywe, igakomeza kugaba ibitero bya drones ku baturage b’inzirakarengane bo mu bice uyu mutwe wafashe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka