Romuald Wadagni warahiriye kuyobora Bénin ni muntu ki?
Romuald Wadagni watorewe kuba Perezida wa Bénin mu matora yabaye ku wa 12 Mata, yarahiriye kuyobora icyo gihugu kuri iki Cyumweru mu muhango wabereye mu ngoro y’Inama (Congress Palace) mu murwa mukuru w’ubukungu bw’icyo gihugu, Cotonou.
Ni umuhango witabiriwe n’abarenga 6,000, barimo abayobozi b’inzego nkuru z’Igihugu, abagize inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga, abahoze ari ba Perezida Nicéphore Soglo na Thomas Boni Yayi, ndetse n’abagize urwego rwa dipolomasi ruhagarariye Ibihugu bitandukanye muri Bénin.
Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida Paul Kagame.
Imbere ya DorothéeG Sossa, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Romuald Wadagni, yarahiye ko azakorera kandi akarinda inyungu za Bénin mu gihe cya manda ye y’imyaka irindwi iteganywa n’Itegeko Nshinga.
Wadagni, wabaye Perezida wa gatanu wa Bénin kuva Igihugu cyatangira inzira ya demokarasi nshya muri Gashyantare 1990, yarahiye ko azubahiriza kandi akarengera Itegeko Nshinga, agasohoza mu budahemuka inshingano zikomeye igihugu cyamushinze, ndetse agaharanira icyateza imbere inyungu rusange, amahoro n’ubumwe bw’Abanyabénin.
Yanasezeranyije kurinda ubusugire bw’Igihugu, no guhora agaragaza ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gukorera abaturage.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Bénin, Perezida wa Repubulika afite ububasha bw’ikirenga akaba ari na we muyobozi wa Guverinoma, ushyiraho kandi agashyira mu bikorwa politiki y’Igihugu, akanagira ububasha bwo gutanga amabwiriza n’amategeko ngengamikorere.
Perezida kandi ni umuyobozi w’ubutegetsi bwa Leta n’Ingabo, kandi ni we uba ushinzwe umutekano n’ubwirinzi bw’Igihugu.
Nyuma yo kugisha inama Inteko Ishinga Amategeko, Perezida ashyiraho abagize Guverinoma, akagena inshingano zabo kandi ashobora no kubakura ku mirimo.
Wadagni, ufite imyaka 49, yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 94%.
Ni umunyapolitiki akaba n’impuguke mu by’ubukungu. Yamenyekanye cyane ubwo yari Minisiteri w’Imari guhera mu 2016.
Yagize uruhare rukomeye mu ivugurura ry’ubukungu bwa Bénin cyane cyane mu kongera imisoro yinjira no kunoza imicungire y’imari ya Leta.
Afatwa nk’umwe mu bayobozi bato b’abahanga muri Afurika mu bijyanye n’imari n’ishoramari cyane ko yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imari akaba yaranakoze mu bigo mpuzamahanga by’imari nka Deloitte mbere yo kwinjira muri politiki.
Yari ashyigikiwe cyane n’ubutegetsi buriho, ndetse afatwa nk’uzakomereza ku murongo wa Patrice Talon wari Perezida.
Umubano w’u Rwanda na Bénin umaze imyaka ugaragaramo ibikorwa bifatika, by’umwihariko kuva mu 2016 uruzinduko rw’uwari perezida w’iki gihugu, Patrice Talon rwabaye imbarutso y’umubano mushya ukomeje kwera imbuto mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubuhahirane n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|