Perezida wa Tanzania yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, yakiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Ubwo butumwa bwazanywe n’intumwa yihariye, ikaba na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr.Vincent Biruta.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yihanganishije Abanyatanzania ku bwo gupfusha uwari Perezida w’icyo gihugu, Dr John Pombe Magufuli, anashimira Perezida Samia Suluhu Hassan watorewe kuyobora Tanzania, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye kurushaho kunoza umubano no gufatanya na Tanzania mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Tanzania mu mishinga irimo nk’iyo kongera ingufu z’amashanyarazi, no kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzahuza Kigali na Isaka muri Tanzania, iyo nzira ikazafasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar es Saalam muri Tanzania bijya mu Rwanda.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye ubutumwa bwa Perezida Kagame bukubiyemo kumwihanganisha no kumushimira. Yongeyeho ko Tanzania yiteguye gushimangira umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Ku bijyanye n’imishinga bafitanye, hifujwe ko intumwa ku mpande zombi zishyira ingufu mu kugaragaza uburyo bushya bw’ubufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi.

Izo ntumwa ku mpande zombi kandi zizashyira mu buryo umushinga w’ubwikorezi bw’amafi ava Mwanza ajya ku cyambu cya Isaka bikozwe na sosiyete y’indege y’u Rwanda, no kuzuza neza icyambu cya Isaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka