Perezida Tinubu asanga Afurika idakeneye abaza kuyiha amabwiriza

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, asanga Afurika idakeneye abaza kuyiha amabwiriza ahubwo ikwiye gushyirwa imbere kuko ari kimwe mu bizafasha umugabane wose gutera imbere.

Yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we wo muri Gabon, mu nama ya African CEO Forum, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ese Afurika ishobora kubyaza umusaruro ubufatanye bw’Ibihugu byayo bukabyara umutungo n’imbaraga byagirira akamaro umugabane.

Agendeye kuri iyi nsanganyamatsiko Perezida Tinubu yavuze ko asanga Afurika ikwiye gushyirwa imbere.

Yagize ati “Kuri jye nemera ko Afurika ari yo iza imbere, kuko natangiye nshyira imbere Nigeria mbere na mbere. Muri iki gihe, ibyo dukeneye si abantu baza kuduha amabwiriza, ahubwo ni abaza kongera agaciro ku byo dufite. Niba uri umushoramari, tuzagushishikariza kongera agaciro ku mutungo n’ibyo Igihugu cyacu gifite.”

Aha kandi yagaragaje ko nk’abayobozi b’impinduka n’iterambere rya Afurika, bakwiye gushyiraho urubuga ruhuriweho.

Ati “Nimurebe umugabane wose wa Afurika ugizwe n’ibihugu 54, nta gihugu na kimwe kidafite umusaruro cyangwa umutungo kamere wihariye gifite kurusha ikindi. Kuki tudatangiza urubuga rwo guhanahana no gucuruzanya ibicuruzwa hagati y’ibihugu byacu? Byadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’Abanyafurika hagati yabo, kongera ubukungu bw’umugabane no kugabanya kwishingikiriza ku masoko yo hanze. Iyo Afurika ikoranye kandi igacuruzanya imbere mu bihugu byayo, iba irimo kubaka imbaraga zayo bwite n’iterambere rirambye.”

Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, nawe yunze mu rya mugenzi we, agaragaza ko Ibihugu bya Afurika bikwiye kwishyira hamwe nkuko n’ahandi ku yindi migabane babigenje, bikabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bikwiye kwishyira hamwe bikavuga rumwe, bigahuza imbaraga kugira ngo Afurika ibashe gutsinda no kwigira. Dukwiye kureba uburyo u Burayi bwiyubatse bushingiye ku mateka y’ubufatanye mu bukungu no muri politiki. Bashoboye gushyiraho ifaranga rimwe, pasiporo imwe, visa ihuriweho ndetse n’ubwisanzure bwo kugenda kw’abantu n’ibintu. Ibihugu by’u Burayi kandi bihuriye ku masosiyete akomeye nka Airbus, ndetse na Air France yaje kwaguka ikabyara KLM. Banafite politiki zihuriweho mu bijyanye n’inganda n’ubuhinzi.”

Yavuze ko izi ari ingero zigaragaza ukuri n’imbaraga z’ubufatanye mu bukungu kandi ko na Afurika ifite ubushobozi n’ibikoresho byatuma iba umugabane ukomeye kandi wigenga.

Ati “Ubufatanye bukwiye gushingira ku gushimangira amahoro n’umutekano, kuko Afurika itagikwiye gukomeza kuba umugabane urangwa n’amakimbirane nk’ayo tubona muri iki gihe. Afurika ishobora kubakwa n’Abanyafurika ubwabo. Tugomba gutegura no gushyigikira ibigo byacu bikomeye ku rwego rw’umugabane.”

Yunzemo ati “Dusanganywe ibigo byinshi byatangiye ku rwego rw’Ibihugu, bishyigikiwe na za Leta, kandi ubu bitegereje ko Afurika ibifasha gukura bikaba amasosiyete mpuzamahanga ashobora guhangana n’andi akomeye ku isi. Ni yo mpamvu tugomba kwishyira hamwe kugira ngo dushyigikire ayo masosiyete yacu, abashe guhangana n’ibigo bikomeye byo mu Burayi no mu bindi bice by’isi.

Africa CEO Forum y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Impamvu umugabane wa Afurika ukwiye gufatanya kwigira”, ikaba yitabiriwe n’abarenga 2800 baturuka mu bihugu 40 byo ku mugabane wa Afurika, ikaba ifatwa nk’urubuga ruhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bo ku mugabane wa Afurika bakungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka