Perezida Kagame yakiriye intumwa ziturutse i Burundi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Burundi na Perezida Kagame byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Uguhura kw’aba bayobozi kuje kwiyongera ku bindi biganiro bimaze iminsi biba hagati y’impade zombi, bikaba bica amarenga yo kongera kubyutsa imigenderanire y’ibihugu byombi imaze igihe isa n’iyahagaze guhera mu mwaka wa 2015.

Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi ubusanzwe bafite byinshi bibahuza birimo imico no kuba bakoresha ururimi rwenda kuba rumwe. Imiryango itandukanye usanga yaragiye ishyingirana, ubundi abaturage b’ibihugu byombi bakaba bakunze guhahirana, ariko byose bikaba bimaze igihe byarabangamiwe n’ibibazo ahanini bishingiye ku mutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka