Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Tanzania (Amafoto)
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe agirira muri icyo gihugu. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, biganisha ku kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko kandi byitezwe ko baganira ku kurebera hamwe andi amahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda, rukanashimangira ubumwe n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (East African Community).
Perezida Kagame muri Tanzania, arabisikana na mugenzi we wa Kenya William Ruto uzahagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki 4 kugeza tariki 5 Gicurasi 2026.
Perezida Paul Kagame, yasinye mu gitabo cy’abashyitsi nyuma gato yo kugera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’akazi.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye byabereye mu muhezo, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam, abayobozi b’ibihugu byombi bakurikijeho ikiganiro bagiranye n’itangazamakuru.
Muri icyo kiganiro bagaragaje ko ibihugu byombi bifitanye amateka y’imibanire myiza. By’umwihariko Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda ruri mu minsi 100 yo #Kwibuka32, avuga ko u Rwanda rurimo gutegura kuzashimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari ndetse bagaragarije n’impuhwe Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|