Ni inama y’iminsi ibiri irimo kubera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yatangiye kuri uyu wa mbere, ikaba igaruka cyane ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guteza imbere ibiganiro, ubucuruzi, ishoramari guhanga udushya n’iterambere rirambye, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhanga udushya n’uburumbuke mu by’ubukungu (Innovation and growth)’.
Biteganyijwe ko yitabirwa n’abakuru b’Ibihugu bagera kuri 30, baganira ku bijyanye n’amahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga n’ukuntu yagerwaho n’ibihugu bya Afurika, no guhanga udushya.
Yanitabiriwe n’abashoramari batandukanye bo ku mugabane wa Afurika n’Igihugu cy’u Bufaransa hamwe n’abahanzi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe witabiriye iyo nama, yemeje ko Perezida Kagame ayitabira.
Ati “U Rwanda ruzitabira iyi nama kuko dufitemo inyungu. Mbere na mbere dufitanye umubano mwiza n’ibihugu byombi ari byo u Bufaransa ndetse na Kenya, yakira iyi nama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba azayitabira. Twebwe nk’uko mubizi turi Igihugu giteza imbere guhanga udushya, uburumbuke mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, tukaba tuzitabira ibi biganiro byose kugira ngo turebe uko Afurika yatera imbere, n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa bugatera imbere ariko bishingiye ku nyungu z’impande zombi.”
Iyi nama hagati y’u Bufaransa n’Ibihugu bya Afurika si ubwa mbere ibaye kuko yatangijwe bwa mbere mu 1973.
Mbere y’uko iyi nama itangira, mu masaha ya mu gitondo, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabanje gukorera imyitozo ngororamubiri mu mihanda ya Kenya, ari kumwe n’abandi bantu bake bamufashije.
Muri abo harimo na Eliud Kipchoge, umugabo udasanzwe mu mateka yo gusiganwa ku maguru, dore ko ari umwe mu babashije kwiruka marathon y’ibilometero 42,2 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40.
Ibi ariko yabikoze mu isiganwa rya Ineos Challenge ryabereye i Vienne muri Autriche mu 2019, ariko rikaba ritari mu masiganwa akomeye ku Isi .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|