Minisitiri Nkulikiyinka yagiriye uruzinduko muri Comoros ku wa 8 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Comoros.
Minisitiri Hon. Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame, bwari bukubiyemo gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’icyizere bisanzwe bihuza ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwagaragaje ubushake bw’u Rwanda na Comoros bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi, no guteza imbere imikoranire ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye mu by’ubukungu.
Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yagiranye ibiganiro na Hon. Said Mohamed Ali Said, Minisitiri ushinzwe Urubyiruko, Umurimo, Siporo, Ubuhanzi n’Umuco w’Ibirwa bya Comoros.
Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Comoros, cyane cyane mu bijyanye n’umurimo, guhanga imirimo no guteza imbere imitangire ya serivisi za Leta.
Ibi biganiro kandi byongeye gushimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye no gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere inzego za Leta zikora neza no kugera ku iterambere rirambye mu mibereho n’ubukungu.
Minisitiri Hon. Christine Nkulikiyinka, yahuye ndetse agirana ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Birwa bya Comoros agaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’Abanyarwanda baba mu mahanga no guteza imbere ubumwe bwabo aho bari hose.
Ibiganiro bagiranye kandi byibanze ku mibereho y’abo muri Diaspora, uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’akamaro ko gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’icyubahiro by’u Rwanda kabone nubwo baba bari mu mahanga.
Minisitiri Nkulikiyinka yongeye gushimangira ko Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira no gukorana bya hafi n’Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi.
U Rwanda na Comoros bifitanye umubano mwiza ushingiye ku butwererane mu bya Dipolomasi.
Muri Mutarama 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere umuco, siyansi mu birebana na tekiniki, urwego rw’imari, ubukungu n’izindi nzego zifitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|