Mahmoud Ali Youssouf yashimye ibiganiro byahuje Abaperezida b’u Rwanda na RDC

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu biganiro bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DRC.

Ni nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ahurije hamwe Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC, Félix Tshisekedi mu biganiro byabereye i Doha.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, Ali Youssouf yashimye ubwitange bw’abayobozi bombi, avuga ko bigaragaza ubuyobozi nyabwo ndetse no guhuza imyumvire ko amahoro n’umutekano ari ngombwa mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf

Yashimangiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye byimazeyo inzira watangije ndetse ashimangira akamaro k’ibiganiro bya Luanda na Nairobi mu guhuza ibihugu byombi kugira ngo bibashe kubona igisubizo kirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka