Jeannette Kagame yitabiriye inama ya 24 ya OAFLD

Madame Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru yitabiriye inamaya 24 y’umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere (Organisation of African First Ladies for Development -OAFLD), riri kubera i Adiss Ababa muri Ethiopia.

Madame Jeannette Kagame yitabiriye inaama ya OAFLD
Madame Jeannette Kagame yitabiriye inaama ya OAFLD

Iyo nama yahujwe n’iy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, na yo iteraniye i Adiss Ababa muri Ethiopia.

Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLD) ugamije gukora ubuvugizi ku kurwanya no kwirinda icyorezo cya Sida.

Muri iyi nama, Madame Jeannette Kagame araza kwitabira ibiganiro bebera mu muhezo n’ibibera mu ruhame, uyu munsi ku cyumweru no kuwa mbere tariki 10 Gashyantare 2020.

Madame Jeannette Kagame biteganyijwe ko atanga ikiganiro mu gufungura iyo nama, kiri buze kuba gifite insanganyamatsiko igira ati “Uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abagore;inzira iganisha kuri Afurika twifuza”.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu bya Angola, Eswatini, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Comoros, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Ghana, Mali, Niger, Sierra Leone na Sudan.

Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, washinzwe mu mwaka wa 2002.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka