Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.

Ishyaka Democratic Green Party ryakanguriye urubyiruko n'abagore kujya muri Politiki
Ishyaka Democratic Green Party ryakanguriye urubyiruko n’abagore kujya muri Politiki

Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana, avuga ko abaganiriye na we bagiye kubafasha kwinjiza muri Politiki benshi mu Banyarwanda babitinya, bigatuma bahera mu bwigunge ntibanitabire amatora.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Depite Jean Claude Ntezimana, hamwe na Komiseri wa Demokarasi, Nduwayezu Peter
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Depite Jean Claude Ntezimana, hamwe na Komiseri wa Demokarasi, Nduwayezu Peter

Depite Ntezimana agira ati "Uzi ko hari abantu bajyaga bavuga ko politiki ari ubugambanyi, ari ukurwana, nyamara batazi ko Igihugu kiyobowe na Politiki? Baracyahari benshi cyane ku buryo amatora agera bakavuga ngo ’harya turatora iki?"

Bamwe mu rubyiruko n’abagore bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi.

Uwitwa Bizagiriherezo Mike w’imyaka 22 avuga ko arangije kwiga ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, akaba yinjiye muri Green Party kugira ngo abone ubuvugizi bw’Abadepite bayoboye iryo shyaka.

Mugenzi we witwa Uwineza Florence urangije kwiga muri Kaminuza na we yakomeje agira ati "Hari ubuvugizi bwinshi(iri shyaka) badukorera nanjye nkabyungukiramo, nk’urugero ahenshi tujya gusaba akazi bakadusaba uburambe, ubwo ntaho wabubona utageze mu kazi."

Batoye ababahagarariye mu turere
Batoye ababahagarariye mu turere

Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya Politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere.

Benshi ngo ntibazi ko ubucuruzi bugitangira budashobora gusoreshwa butaramara nibura imyaka ibiri, ndetse hakaba n’abatazi uko bashobora kubona igishoro mu kigega cy’ingwate BDF.

Iri shyaka rihamagarira abantu kujya muri Politiki rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu nama y’Abarwanashyaka b’abagore n’urubyiruko ba DGPR mu mujyi wa Kigali yabayemo n’amatora ya Komite zabo, baganirijwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihug.Bagaragarijwe na Me Hitimana Sylvestre,Komiseri ushinzwe politike n’umuco muri DGPR ko uburinganire ari uburenganzira bwa muntu aho umugabo n’umugore, umwana w’umuhungu n’umukobwa bahabwa amahirwe angana mu gahunda zose harimo no mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Me HITIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka