Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa (Amafoto)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria.
Perezida Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 y’amavuko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo nka Perezida w’icyo gihugu tariki 22 Gicurasi 2019. Ni nyuma y’uko ishyaka rye rya ANC ryari ryegukanye intsinzi mu matora y’Abadepite yabaye tariki 08 Gicurasi 2019.
Muri ayo matora, ishyaka ANC ryegukanye intebe 230 mu myanya 400, imyanya ingana na 57,5%, ikaba ari yo mike iryo shyaka ryabonye mu mateka yaryo kuva mu myaka 25 ishize ubwo muri icyo gihugu hakurwagaho ubutegetsi bwa ‘Apartheid’ bwashyiraga imbere ivangura hagati y’abirabura n’ab’uruhu rwera.
Perezida Ramaphosa afite akazi katoroshye ko kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu butifashe neza ndetse no gushaka ikibazo cy’abaturaage benshi b’icyo gihugu badafite akazi.
Agiye kuyobora manda y’imyaka itanu nyuma y’uko n’ubundi yari asanzwe ayobora icyo gihugu arangiza manda uwo yasimbuye Jacob Zuma atabashije kurangiza.
Bwana Zuma yeguye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kotswa igitutu n’abamusabaga kwegura bamushinja ibyaha bya ruswa.
Hari ubushake bugaragara bwo kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Afurika y’Epfo, umubano wakunze kurangwamo agatotsi mu myaka ishize, biturutse ahanini ku kuba u Rwanda rushinja Afurika y’Epfo gucumbikira bamwe mu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye rya RNC.
Muri iyi minsi kandi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda bashaka kwerekeza muri Afurika y’Epfo ariko kubona Visa ntibiborohere.
Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora, bigaha Cyril Ramaphosa icyizere cyo gukomeza kuyobora Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yaramushimiye, amwizeza ubufatanye n’imikoranire myiza igamije iterambere ry’ibihugu byombi.
Congratulations Mr. President @CyrilRamaphosa on your well deserved victory. We wish you,the ANC and the people of South Africa success! We look forward to continuing even stronger cooperation between our people and nations towards our shared goal of prosperity!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 13, 2019
Ubwo yarahiraga kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, Perezida Matamela Cyril Ramaphosa yasezeranyije Abaturage ba Afurika y’Epfo ko azakora neza inshingano ze, ko azubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kandi ko azaharanira iterambere ry’Igihugu n’iry’Abaturage muri rusange.
Ati “Imana Ibimfashemo.”
I, Matamela Cyril Ramaphosa, swear that I will be faithful to the Republic of South Africa and will obey, observe, uphold and maintain the Constitution and all other law of the Republic and devote myself to the well-being of the Republic and all of its people. So help me God. pic.twitter.com/FfZwYQClnP
— Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) May 25, 2019
Ohereza igitekerezo
|