Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ataramenya umubare w’abasezeye ku kazi, kuko mu nzego zose basezeye, kandi ko ngo ibyo byakozwe biri mu nyungu z’abaturage b’Akarere ka Muhanga.
Avuga ko ibyakozwe bimaze iminsi biganirwaho ku buryo inama yabaye abakozi bakerekwa aho batakoze neza bagendeye ku muhigo wa buri umwe kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari bamwe bagahitamo gusezera.
Agira ati “Byabaye ngombwa ko duterana ngo tubyigeho, kugira ngo twongere twihe amahirwe yo kumenya ahari ikibazo kugira ngo twongere tuhazamure, ni muri urwo rwego nyuma y’inama abantu beretswe aho intege nke zabo ziri hanyuma abantu bafata umwanzuro wo gusezera kugira ngo ababishoboye babikore”.
“Ntabwo twashingiye ku manota ya buri umwe, twashingiye ku mihigo yabo aho igeze, umuturage wacu ni inshingano kumuha ibimukwiriye, ibi bintu byabaye mu buryo butunguranye, ikijyanye n’umubare sindabamenya kuko ntarabona impapuro zose”.
Umuyobozi w’akarere avuga ko abavuga ko guhagarika akazi kw’aba bakozi kwaba gufite aho guhuriye no kwikiza abahoze ku ruhande rw’uwari Umuyobozi w’Akarere uherutse kwegura, babikoreshwa n’amarangamutima.
Agira ati, “Nawe urabyumva iyo habaye bene ibintu nk’ibi usanga abantu bivugira ibyo bashaka, aha dukora nk’abakozi b’akarere nta gisobauro numva cyaba gihari ku kuba umuntu yakwirukanwa kubera imibanire y’umuntu n’undi”.
“Ntacyo mbona abantu bakwiye kwitega mu mikorere kuko n’ubwo abagiye baba ari babiri baba ari benshi ariko nta gitangaza kirimo nta gikuba cyacitse, abakozi bahari barakora inshingano zabo n’iz’abagiye, turashaka uko abandi bakozi babasimbura”.
Abakozi basezeye biravugwa ko barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abo mu rwego rwa DASSO, abayobozi b’amashami n’indi mirimo mu karere, abayobozi b’utugari, n’abandi batandukanye.
Iyi nkuru turacyayibakurikiranira….
Bavandimwe mwihangane kuko igihe cyirahita hakaza ikindi gihe Wenda igihe cyari kigeze kugirango muhindure akazi ,ntibitangaje ko wasanga ugiye kubaho neza kuruta uko waruri mubyakire kdi mutangire ubuzima bushya .time changed man but man cannot change time .
Icyo nzi nta bitagira iherezo! Ikimenyane kimeze nabi mu turere!
Ariko kucyi abakozi bakarere ka muhanga bakora muri service yubutaka batabeguza ko ntacyo bamaze
Ubwose nka gitifu wa nyamabuye mwamuzijije iki, ko ari umuntu muzima
Ayo namarangamutima igipimo wakoresheje nikihe? Akoreye wowe neza agakorera nabi abandi barenze wowe wenyine urumva inshingano aba yazikoze? Ibyo umushimira wenda yajya no mubindi niba ashoboye ubucuruzi nako nakazi gateza imbere Igihugu. Mayor courage!!!! Tukurinyuma 👌
Ntibyumvikana uburyo abayobozi barindana bakegurira rimwe kuki hategura umwe ngonihashira igihe ngohegurundi ibyo byerekana ikigare abantu bagenderamo naho kwegura kwabo ndabona atarikibazo ahubwo icyo dukeneye nabantu bakorera abaturage ibikwiriye icyonasorezaho ubuyobozi bugere nomubigo byamashuri ya primary bitajya bitsindisha umunyeshuri numwe umwaka ukaba1&2_5_7 ntanumwe munyuze numweyo mubigo byamashuri yo mukarere kamuhanga nkahitwa Muhazi ahitwa kibanda,rutaka, nabandi dukeneye iterambere mubana bacu murakoze