Burera: Itaka ni “idorali” ku basore bashaka kubaka
Abasore bo muri Burera batuye mu gace k’amakoro batangaza ko kubaka inzu bikora umugabo bigasiba undi kubera itaka ryaho rihenze.
Ako gace ni agaherereye munsi y’ikirunga cya Muhabura, cyane cyane mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga. Ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa. Ubwo bahingaho nabwo bunegetse hejuru y’amakoro.
Abasore batuye muri ako gace bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka mbi igihe bagiye kubaka inzu yo kuzashakiramo umugore. Itaka ryo kubumba abatafari ya rukarakara bubakisha ngo rituruka mu yindi mirenge.
Hanezerwabake Théogène avuga ko bisaba imodoka ya FUSO kugira ngo iryikorere, irizanire urikene. Bitewe n’intera iri bugende, itaka ryuzuye FUSO rigura ari hagati y’ibihumbi 25FRw na 40Frw.
Hanezerwabake ahamya ko inzu y’amabati nka 20 ishobora kuzura itwaye itaka ryuzuye FUSO nk’eshanu. Muri rusange ngo inzu nk’iyo mu cyaro yuzura itwaye nka Miliyoni 1FRw. Kandi ngo si buri musore wo mu cyaro wayabona.
Agira ati “Nkubu tuba turi ku muhanda turi abanyonzi, buri munsi dukorera 1000Frw. Uri nk’umusore ukagira nk’imyaka 30 ntafashe ku bihumbi 200 (FRw) ubwo kubaka byaturuka he!?”
Mugenzi we witwa Turatsinze Théogène, avuga ko kubura amafaranga yo kugura itaka bituma hari bamwe mu basore badashaka abagore kubera ko ngo n’abakobwa b’iyo ntibakunze kwemera kubana n’abasore batarubaka inzu.
Agira ati “Ariko iyo ushyize akazu kawe hariya (umukobwa) arakubona akavuga ati ‘ari kugerageza ariko utifite nyine nawe uri kubyumva ni za nduru.”
Abasore babashije kubaka inzu bavuga ko babishoboye babitewe no kwizigamira mu bimina, bishyira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugirizanya. Amafaranga bashyize hamwe akaba ariyo bagurizamo ugiye gukora umushinga runaka.
Mbarushimana Aphrodice avuga ko ikimina yari arimo ari cyo cyatumye yubaka inzu y’amabati icyenda, arayuzuza.
Yatangaga 3000FRw buri cyumweru. Iyo nzu yatwaye ibihumbi 300FRw kuko ngo iciriritse. Niho ahera asaba n’abandi basore bashaka kubaka, kwizigamira kugira ngo bazabigereho.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahhh ntibyoroshye gusa abaturage bagomba kubyihanganira.
ahhh ntibyoroshye gusa abaturage bagomba kubyihanganira.