USA: Ibanga rya Coca Cola ryashyizwe ku mugaragaro
Uko ikinyobwa cya Coca Cola gikoze, biri ku rutonde rw’ibirungo birindwi bita, ‘7X’ bikomoka ku byatsi bituma Coca Cola igira uburyohe bwihariye. Ni ibanga ryabitswe imyaka ijana yose na sosiyete ya Coca Cola.
Iryo banga ariko noneho ryashyize rijya ahagaragara, mu gitabo cyanditswe na Mark Prender-gast, kigaragara ku rubuga rwa Amazon.

Umwanditsi w’icyo gitabo yemeje ko yavumbuye formule ya coca cola mu gitabo cy’umuntu washinze company ikora Coca Cola, ari naryo zina ryayo.
Alchohol ni kimwe mu bintu byifashishwa kugira ngo banakure amavuta mu byatsi bitandukanye kugira ngo bagere ku cyo bise 7X ari cyo gitanga uburyohe bwa Coca Cola.
Kugeza magingo aya, ibintu bishyirwamo Coca Cola usanga handitseho ko ibirungo byayo ari uruvange rw’ibimera nabyo bitavugwaga amazina. Ariko igitabo cy’uwitwa Mark Prender-gast cyabishyize ku mugaragaro n’uburyo bivangwa.
Urubuga rwa metro.co.uk dukesha iyi nkuru, ruragira ruti ‘mbere yo kwibaza ibyo bimera ibyo ari byo, nimubanze mumenye ko nta cocaine irimo kuko Company ya Coca Cola yasabwe kuyivanamo mu kinyejana cya 20’.
Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
aba barabeshya!
Ah ah, wibeshye Kandi Nate uratubeshye bikomeye!!! Icyiganiro cyateguwe na Mwanafunzi Ismael si Munana . Gusa niba warashakaga kucyitwumvisha Nanone wari gushyiraho record y’iwe cg nawe ukikorera ubushakashatsi.
Uwiga aruta uwanga.
Thankf
ntimugane,mubeshya abanyarwanda
Nuko mudusize murungabangabo
ariko nkuyu aba agamije iki ?
yewe ubwose kwari ukugirango inkuru yawe isomwe na benshi? ndakugaye ntacyo uvuze subira Ku ishuri.
ntacyo mutwunguye kabisa
nuko mwadushyirira ahagaragara iryobanga kwandika inkuru igice ntacyo butumariye kbs
Iyi nkuru ntacyo yunguye abasomyi;none se ni iyihe mpamvu yari yaratumye izo produits ziyikoze zigirwa ibanga?Ahubwo se ni izihe?
Rwose Coca Cola Nidange
Ariko mwagiye mwandika inkuru yuzuye mukareka guta igihe eeh ngo 7x ibyo nibicyi?
dukeneye kumenya ibiyikoze