Umwami wa Espagne yabyaye umwana mu gihugu cy’Ububiligi arabihisha

Umuryango w’umwami wa Espagne wababajwe cyane no kumva ko umwami Juan Carlos, yakoze amahano akabyara umwana w’umukobwa mu gihugu cy’Ububiligi akamuhisha none bakaba babimenye amaze kugira imyaka 46.

Iyi nkuru yasakaye mu itangazamakuru rya Espagne aho bavuga ko umwami wabo afite umwana w’umukobwa witwa Ingrid Sartiau mu gihugu cy’Ububiligi ariko kugeza ubu akaba yari yarabihishe.

Baragira bati “Uwo Mubiligikazi w’imyaka 46 y’amavuko afite amaraso y’ibwami atembera mu mijyana n’imigarura ye.” Bakomeza bavuga ko Ingrid afite amaraso ya Espagne kuko yabyawe n’umwami wa Espagne, Juan Carlos, bakaba bafata iki gikorwa nk’igikorwa cy’urukozasoni.

Itangazamakuru mu gihugu cya Espagne rivuga kandi ko uyu mwami ashobora kuba afite abana babiri yabyaye rwihishwa. Aha bakavuga umuhungu witwa Albert Sortà wavutse mu mwaka w’1956 bakamuta kwa muganga mu nzu y’ababyeyi (maternité) mu mujyi wa Barcelone. Undi ngo akaba ari uyu Ingrid yaje kubyara mu gihugu cy’Ububiligi mu 1966.

Nyina wa Igrid, Liliane, ngo yari umyobozi mu gihugu cy’Ubufaransa ubwo yagiranaga ibihe byiza n’umwami, Juan Carlos, nyuma aza kujya gutura i Gand mu gihugu cy’Ububiligi.

Mu myaka icumi ishize ubwo yarebaga television, Liliane yaje gutungira umukobwa we Igrid agatoki ati “Uriya mu gabo (umwami Juan Carlos) yari papa wawe.”

Albert Sortà we byamenyekanye ko yabyawe n’uyu mwami Juan Carlos nyuma y’ubushakashatsi bwa Ingrid amaze iminsi mike amenyanye na Albert bagakoresha ibizamini bya ADN bikaza kugaragaza ko ari abavandimwe.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka