Umusore yiciye ikirenge nk’inzira izatuma aba umuganga

Mu Buhinde, umusore yiciye ikirenge, nyuma yo gutsindwa kabiri ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ry’ubuvuzi, kandi yari afite inzozi zo kuzaba umuganga, maze abona inzira isigaye ari ukwinjiriramo binyuze mu myanya yagenewe abafite ubumuga.

Kimwe n’urundi rubyiruko rwinshi rw’aho mu Buhinde, Suraj Bhaskar w’imyaka 20, ukomoka muri Uttar Pradesh, yarotaga kuzaba umuganga mu rwego rwo gushimisha umuryango we no kuwuhesha ishema. Icyakora, inzozi ze kuzigeraho byajemo ingorane, kuko yatsinzwe kabiri ikizamini cya ‘NEET’ cyo kwinjira mu ishuri ry’ubuvuzi. Ariko ntiyigeze acika intege, ahubwo yakomeje gushakisha indi nzira yashoboka.

Bikekwa ko Suraj yafashe icyemezo giteye ubwoba cyo kwikata ikirenge akagica, kugira ngo yemererwe kwinjira muri shuri ry’ubuvuzi. Polisi yatangaje ko yabikoze agamije kugira ngo bigaragare nk’aho yagabweho igitero cy’urugomo, agakomeretswa n’abagizi ba nabi, bityo azemererwe kujya kwiga muri iryo shuri nk’umwe mu bafite ubumuga.

Mu Buhinde, amategeko ateganya ko 5% by’imyanya mu mashuri makuru ya Leta n’aterwa inkunga na Leta, harimo n’ayigisha ubuvuzi, bigenerwa abafite ubumuga.

Amakuru y’uko yitemye ubwe, yamenyekanye nyuma y’uko mukuru we, Akash Bhaskar, amenyesheje Polisi ko abantu batazwi bagabye igitero kuri murumuna we mu Mudugudu wa Khalilpur, bakamusiga yataye ubwenge kandi yaciwe ikirenge.

Ubwo hahise hafungurwa dosiye, Polisi itangira iperereza ryaje kuvumbura ko hari ibintu byinshi bitari bihuye mu buhamya bwa Suraj.

Umuvugizi wa Polisi aganira n’itangazamakuru yagize ati, “Ukekwaho icyaha yagerageje kuyobya iperereza akoresheje inkuru mpimbano, ariko ibyo yavugaga ntibyashoboraga gusubiza ibibazo byinshi byerekeye isuzuma ry’ibimenyetso.”

Polisi kandi ngo yabonye agatabo ka Suraj yandikagamo gahunda ze za buri munsi, aho yanditse agira ati, “Nzaba umuganga …”. Polisi kandi ngo yanamenye ko uwo musore yari yaragerageje kubona ibyangombwa by’ abafite ubumuga amezi make mbere yo kwikomeretsa , ariko biramunanira.

Raporo y’abaganga igaragaza ko ikirenge cya Suraj cyaciwe mu buryo busukuye cyane, bishoboka ko hakoreshejwe imashini. Igikomere cyari gisukuye cyane ku buryo kidashobora kuba cyaratewe n’abamugabyeho igitero bakamutemesha icyuma nk’uko byavugagwa.

Hari kandi amacupa y’imiti n’inshinge byabonetse mu murima wari hafi y’aho bamusanze agaragaza ko ashobora kuba yarabanje kwitera ikinya (anesthésie) kugira ngo atumva ububabare mbere yo kwica ikirenge.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati, “Uwo twita uwahohotewe yakomeje kugenda ahindagura ubuhamya bwe kandi agerageza kuyobya Polisi”.

Yongeraho ko Suraj Bhaskar yahise ajyanwa mu kigo cy’ubuvuzi cyita ku bahuye n’impanuka zikomeye kugira ngo yitabweho ku buryo bwisumbuyeho. Gusa ikirenge cye cyo ngo ntikiraboneka.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugihe watsinzwe nikizamini ugomba guhitamo ishami ushoboye kwiga mugire amahoro.

Serge HARERIMANA yanditse ku itariki ya: 9-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka