Umusirikare wa FARDC yasabiwe igifungo cy’imyaka icumi kubera kwifotoza asomana
Sarah Ebabi Ebadjara, umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yasabiwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa, gufungwa imyaka 10 nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyenda ya gisiriakre arimo gusomana n’umugabo bitegura kubana.
Uyu musirikare ufite ipeti rya ’warrant officer’ (Adjudant), yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ashinjwa imyitwarire n’imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cy’icyo gihugu.
Sarah Ebabi, wari ufite ubukwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru (tariki 31 Ukwakira), ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukwakira 2025, yagezwaga imbere y’urukiko, yavuze ko amashusho yafatiwe muri ’studio’ y’i Kinshasa, mu gihe gishize mu buryo bwite, kugira ngo we n’umukunzi we basohore bashyire ahagaragara itariki (Save the Date) imenyesha ubukwe bwabo.
Agaragariza urukiko ko uwafashe ayo mashusho ari we wayasakaje ku mbuga nkoranyambaga nta bwumvikane bubayeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|