Ukuboko k’umukobwa kwaheze mu kanwa k’umukunzi we batabarwa n’abaganga

Mu Bushinwa, abaganga bo mu bitaro bya Jilin, batangaje ko bahuye n’ikibazo kidasanzwe cy’umukobwa waje kwa muganga atabaza, ukuboko kwe kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, mu gihe yagusesetsemo bagamije kwifata videwo bakekaga ko yakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo videwo ngo yari igamije kwerekana uko uwo mukobwa afite ukuboko guto bihagije, ku buryo gukwirwa mu kanwa k’umuntu.

Amafoto n’amavidewo y’abo bakundana binjira ahakirirwa indembe muri ibyo bitaro byo mu Ntara ya Jilin, yahise akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga z’aho mu Bushinwa, abantu bakibaza uko byagenze ngo ukuboko k’uwo mukobwa kwisange kwaheze mu kanwa k’uwo mugabo bakundana.

Byasobanuwe ko iyo mpanuka yabaye mu gihe cyo gufata iyo videwo bashakaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa aseseka ukuboko mu kanwa yerekana ko ari guto cyane, ariko mu gihe cyo kukuvanamo biranga, kuko uko yageragezaga kugukurura yasanze imikaya yamaze kumera nk’ifata cyane bimunanira biramunanira burundu.

Nyuma yo kugerageza kwirwanaho uko bashoboye ngo bakuremo uko kuboko bikanga, bahise babona ko bakeneye gufashwa n’abaganga kandi byihuse, kuko byari byageze aho umugabo yashinze amenyo ku kuboko k’uwo mukunzi we kubera ububabare, umukobwa na we arimo ababara kubera ayo menyo.

Abaganga ngo babonaga ari ibintu batumva uko byagenze, ariko abo barwayi baza kubasobanurira uko byatangiye.

Umukobwa yavuze ko uko iminota yagendaga ishira uko kuboko kwe kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, yagiye kubona akabona isura ye yose itangiye gutukura, agakoresha imbaraga zose afite ngo avanemo uko kuboko kwe ntibigire icyo bitanga.

Nyuma uwo mugabo ngo yakomeje kugenda ananirwa kurushaho, kuko atashoboraga kubumba umunwa, ahubwo bakumva ibisa n’ijwi ry’umuhogo urimo umira ubusa gusa.

Uwo mukobwa utavuzwe amazina yagize ati “Amacandwe ye yamanukaga ku kuboko kwaheze mu kanwa ke, akangera ku nkokora, kandi amenyo ye ashize mu kuboko kwanjye. Mbese numvaga bisa n’aho ikiganza cyanjye cyafashwe mu kamashini gasya inyama”.

Umuganga wafashije abo barwayi badasanzwe witwa Dr Zhang Mingyuan, yavuze ko icyatumye ukuboko k’uwo mukobwa guhera mu kanwa k’umukunzi we, ari imikaya yo mu misaya yafashe cyane ku buryo bitakunda ko uwo mugabo abumbura umunwa, kandi ibyo ngo bibyara ikibazo gikomeye kuko uko ububabare bwiyongera, ni ko imikanya irushaho gufata cyane.

Abaganga batangiye gufasha abo barwayi, babahumuriza, babashyiriramo umuziki utuma bagabanya ubwoba, kugira ngo badakomeza kuruka, hanyuma bakoresha ibyuma byagenewe kubumbura inzasaya, hanyuma batera uwo mugabo urushinge rw’umuti woroshya imikaya (muscle relaxant).

Ikinyamakuru Oddity Central cyatangaje ko nyuma y’iminota 20 umugabo atewe uwo muti, Dr Zhang yatangiye kunyeganyeza buhoro buhoro ukuboko k’uwo mukobwa, birangira bikunze kugukuramo.

Dr Zhang yaboneyeho umwanya wo kubwira abantu kujya birinda gukina baseseka amaboko mu kanwa ka bagenzi babo, kuko hari ibyago byinshi biba bishobora kubabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka