Tanzania: Ba rushimusi bibye umwana w’imyaka ibiri bamusiga mu murima w’ibisheke

Muri Tanzani, ahitwa Kilosa mu Ntara ya Morogoro, umwana witwa Shamimu Nasibu yibwe n’abantu batazwi mu gihe yarimo akina na mugenzi we imbere y’inzu yabo, ku itariki 15 Mutarama 2025, nyuma aboneka nyuma y’iminsi, abonywe n’abantu bitambukiraga mu mirima y’ibisheke, bamusanga yambaye ubusa.

Aganira n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho mrui Tanzania, Ise w’uwo mwana, witwa Ndihagule Nasib, yavuze ko umwana we yatoraguwe n’Abasamariya b’abanyembabazi aho mu mirima y’ibisheke, bakamubona yambaye ubusa, ariko uko kuba nta mwenda n’umwe yari yambaye ngo byateye kwibaza byinshi, hibazwa uwamwambuye imyenda, impamu yatumye amwambura, n’ibindi. Yongeyeho ko umwana akiboneka yatwawe na Polisi n’abo mu nzego z’abantu ku ivuriro kugira ngo akorerwe isuzuma bamenye uko ubuzima bwe buhagaze.

Yagize ati, “ Nahamagawe kuri telefoni, n’abantu bavuga ko babonye umwana wanjye mu mirima y’ibisheke, mpageze nsanga koko ari umwana wanjye, nubwo natunguwe no gusanga yambaye ubusa. Uko ubuzima bwe bumeze bizamenyekana isuzuma ry’abaganga nirirangira”.

Uwo mugabo yakomeje avuga ko umuryango we wanyuze mu bihe bigoye mu gihe cy’iminsi ine guhera umwana abura kugeza ubwo ahamagawe n’abo bantu bamubonye. Ariko yavuze ko ashima Imana na Polisi, inzego za Leta ndetse n’abaturage bafashije mu bikorwa byo gushakisha uwo mwana Shamimu abonetse ari muzima.

Agaruka ku buryo umwana we yibwemo, Nyina wa Shamimu, Halima Omary, yavuze ko umwana we yarimo akina na mugenzi we inyuma y’inzu, nyuma abavanayo abazina imbere y’inzu kugira ngo bakomeze bakinire aho ababona mu gihe ari mu kazi ke gasanzwe ko mu rugo, ariko biza kurangira yinjiye mu nzu gato, asohoka asanga hari umwana umwe, Shamimu atagihari.

Yagize ati, “ Nabashyize imbere y’inzu mu gicucu cy’umwembe ngo babe ari ho bakinira mu gihe nari mu nzu, mu kazi ko mu rugo gasanzwe ariko nkajya nsohoka nkaza kubareba. Ariko ubwo nyuma nsohotse kubareba nasanze hari mugenzi we, naho Shamimu adahari, kuva ubwo hatangira ibikorwa byo kumushakisha kugeza ubu abonetse”.

Komanda wa Polisi muri iyo Ntara ya Morogoro Alex Mkama yavuze ko bakimenya amakuru yo kubura k’uwo mwana bahise batangira iperereza ndetse ko hari n’umuntu umwe w’umupfumu yahise ita muri yombi akekwaho uruhare mu kubura k’uwo mwana n’ubu akaba agifungiye kuri Polisi. Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bagira ubushishozi no kwita cyane ku buryo bacungamo umutekano w’abana babo, cyane cyane abakiri bato, bataramenya kuvuga nk’uko byagenze kuri Shamimu kuko yibwe, afite imyaka ibiri kandi akaba atazi kuvuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka