Misiri: Gusa na Messi bimugize icyamamare
Mohammed Ibrahim Battah, umunya Misiri usanzwe ukora umwuga wo gusiga amarangi, yabaye icyamamare kuko asa ku buryo butangaje na Lionel Messi, umunya Argentine ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi muri ruhago.
Battah w’imyaka 27, yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu cya Misiri, aho akunzwe cyane n’abafana ikipe ya FC Barcelone.
Battah, yatangarije ibitangazamakuru ko abantu batangiye kumubwira ko asa na Messi, mu gihe yatangiraga gutereka ubwanwa. Yagize ati "Hari ubwo nanjye narebaga amafoto nkabona koko turasa", nk’uko tubikesha Reuters.
Asura ikigo cy’imfubyi cya Zagazig, Battah yavuze ko ibijyanye no gukina umupira w’amaguru ntacyo abiziho cyane, ariko ko amahirwe yagize yo gusa na Messi, azagerageza kuyakoresha mu kuzamura impano y’abana bato, bashaka kuba abanyamwuga mu mupira w’amaguru. Avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bizamufasha muri iki gikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|