Kwamamaza resitora ari kumwe n’umugore w’abandi bimusenyeye urugo
Umugabo w’Umutaliyani w’imyaka 42 y’amavuko, yatamajwe mu buryo butateguwe, biturutse ku mashusho yo kwamamaza resitora yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok yamugaragaje ko atari indahemuka ku mugore we.
Uwo mugabo wo mu gace kitwa Sicile yatanze ikirego mu rukiko, arega resitora yamugaragaje mu mashusho yo kwamamaza yo mu buryo bwa videwo yashyizwe kuri TikTok, kandi nta ruhushya yabitangiye.
Icyakora, urwo rubanza rwagize uburemere cyane, bitewe n’uko ayo mashusho yashyizwe kuri TikTok yabonwe n’umugore we maze bigatuma urugo rwabo rusenyuka.
Ayo mashusho ni yo ngo yakoreshejwe nk’ikimenyetso cy’uko yamucaga inyuma, kubera izo mpamvu, uwo mugabo akaba arega iyo resitora ayishinja kwivanga mu buzima bwe bwite no kubangamira uburenganzira bwe.
Ntabwo bizwi neza, niba uwo mugore wababajwe cyane no kumenya ko umugabo we amuca inyuma, ari we ubwe wiboneye ayo mashusho kuri TikTok ayaguyeho gutyo gusa, cyangwa se niba yarayeretswe n’undi waba yarayabonye mbere ye akayamwoherereza.
Gusa, icy’ingenzi kizwi, ni uko yamubonye ari kumwe n’undi mugore atazi aho muri resitora, nyamara yari yamubwiye ko yagiye mu gikorwa cyo gusangira na bagenzi be bakorana mu kazi.
Kubera kumva yasuzuguwe ndetse agahemukirwa n’umugabo ku mugaragaro, uwo mugore yafashe icyemezo cyo guhagarika iby’urukundo no kutazongera kubana mu rugo nk’umugore n’umugabo.
Mu gihe uwo mugabo yamenyaga ko umugore we yamuvumbuye kuri iyo myitwarire mibi, binyuze mu kureba amashusho yo kwamamaza resitora, yahise afata icyemezo cyo kugana inkiko, ashinja ba nyiri iyo resitora ko bahutaje uburenganzira bwe bwo kubaho mu buzima bwite.
‘Codacons’, umuryango wo mu Butaliyani uharanira uburenganzira bw’abaguzi ni wo uhagarariye uwo mugabo mu rubanza.
Francesco Tanasi, umuvugizi wa Codacons, yagize ati:
“Ntibyemewe na gato ko resitora ifata amashusho y’abakiriya bayo itabiherewe uruhushya rugaragara, hanyuma ikayatangaza, bigashyira abantu mu ngaruka zitateganyijwe. Nk’uko byagenze kuri uyu mugabo, hari ubwo, gutangaza amashusho bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bwite bw’umuntu no ku mibanire y’umuryango we.”
Codacons irimo gusaba indishyi mu izina ry’umukiliya wayo, ariko kandi inashaka gutanga ikirego mu kigo cy’u Butaliyani gishinzwe kurengera amakuru yihariye y’abantu. Urwo rubanza rushobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bijyanye no kubaha ubuzima bwite bw’abantu, cyane cyane mu byerekeye kwamamaza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Uwomugore na tekere$e ne$e