Kenya: Umubyeyi yabyaye umwana ufite isura y’igikeri
Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana ufite umutwe utari uw’umuntu n’amaso nk’ay’igikeri, bigakekwa ko yasamiye mu kiyaga cyarimo amagi y’igikeri ubwo yogeragamo.
Sintali yabyaye neza uyu mwana udasanzwe mu Bitaro bya Gaurishnkar mu Karere ka Chariot mu gihugu cya Kenya. Ngo uyu mwana wavutse afite ibiro bibiri, yamutwise amezi 13 kandi abandi bamara amezi icyenda; nk’uko ikinyamakuru The Kenyan Daily Post kibitangaza.
Uyu mubyeyi yabyariye mu rugo muri Nzeri uyu mwaka, ariko yahise ajya kwa muganga n’uruhinja rwe ruza gupfirayo nyuma y’iminota 30.
Umwe mu baforomo bita kuri uyu mubyeyi yagize ati: “Ntitwabashishije kurukiza (uruhinja) nubwo baruzanye ari ruzima. Ni ikintu kidasanzwe.”
Abaturage bo muri ako gace bakimenya ayo makuru barahuruye baza ari uvunganzoka ku bitaro kwihera ijisho biba ngombwa ko hitabazwa Polisi kugira ngo habone umutekano.
Inzobere mu buvuzi zo muri Kenya zasanze Sintali yasamye iyi inda yavuyemo umwana usa nk’igikeri ubwo yogaga mu Kiyaga ari mu gihe cy’uburumbuke (ovulation), amagi y’igikeri ahura n’intangangore.
Umugabo wa Sintali bafitanye abana babiri, yavuze ko atababajwe n’uruhinja rwapfuye kuko umugore we ameze neza, aho yabivuze atya: “Ndishimye ko nta kibazo umugore wanjye yagize.”
Ibi niba bishoboka, inzira yo kubyirinda ni uko abagore cyangwa abakobwa bakwirinda cyane mu gihe cy’uburumbuke kugira ngo ibi bintu bitababaho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Inana ihora itwereka ibimenyetso byinshi ariko ntitumenya ibyaribyo. ich’ingenzi n’ugusenga
Nyamara twitondere iyi si, kuko harimo ubugome n’ibibi byinshi twongere twige gusenga dusabe ijuru kuturinda umubisha ,akira isengesho ryanjye MANA
eeeeeeee!aha murikenya ndumva habayo udushya twinshi.E bitonde barebeneza wasanga arinka wamugore wo murwanda wabeshye ko yabyaye uruhinja rusa nuru kwavu.
ntago bishoboka kuko igikeri gitera amagi kandi intanga gore zigiye mu gituba cy’umugore zahita zishya.
njye ndumva babeshya pe!none se muri piscine yogeramo abagabo n’abagore (abakobwa n’abahungu) ko ntarumva umukobwa uvuga ko yatwaye inda ayikuye muri piscine? (atarakoze sexe ariko yaragiye muri piscine bityo agatwita inda atazi iyo yavuye...)
IBI NTAHO BYABAYE KO UMWANA W’UMUNTU ATWITA INDA YIGIKERI KERETSE NIBA IMANA YARIBESHYE IJYA KUREMA UMUNTU KUKO INTANGA NGABO ZITANDUKANYE NIZIGIKERI SINZI NIBA ZAREMA IKINTU KIGAKURIRA MUNDA Y’UMUGORE
Aka ni akumiro,icyo gikeri kubanza gifite intanga idasanzwe!
Yoooo!!!! nukuri abo bene data nibihangane Imana izabashumbusha kuko ifite byose mubiganza byayo.
HaaHAAAA igicyeri cyariye agaturu daaaaa
Ntibisanzwe, birenge niwowe ubwirwa ubwo n’abakobwa cyangwa aba bo mu Rwanda bumvireho. birinde kuzajyabidumbaguza mu biyaga uko biboneye.
None se igikeri gitera in da umuntu.Ibi ni ibibeshyo pee!!