Izabayo Grace yegukanye ikamba rya Miss w’Akagari ka Rukaragata
Izabayo Marie Grace ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Akagari ka Rukaragata 2017, mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga.
Uyu Nyampinga w’imyaka 17 y’amavuko, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa bane bari bahanganye , ku wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017.
Miss Grace ni mwene Gendaneza Gracien na Mbanira Jeanne d’Arc. Yahatanye ku nshuro ya mbere ahagarariye umudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Rukaragata, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kwegukana ikamba yahembwe 9000RWf n’ibikoresho bitandukanye by’ishuri bifite agaciro ka 6000RWf.
Miss Grace avuga ko icyo agiye gukora ari ukuganiriza abandi bakobwa bo mu kigero cye, abahamagarira guhangana n’ubusambanyi mu rubyiruko, anashishikariza bagenzi be kugana ishuri.
Agira ati “Ndishimye cyane kuba ntwaye uyu mwanya, nzarushaho kugirana ibiganiro na bagenzi banjye ku ndangagaciro zo kwiyubaha tuzamure abandi bakobwa.”
Ni ku nshuro ya kabiri hari hatowe Miss Rukaragata kuko uwa mbere yatowe mu mwaka wa 2016.
Miss Umuhoza Adelice wabaye Miss Rukaragata muri 2016, avuga ko nyuma yo gutanga ikamba yari afite azakomeza kuba hafi ya mugenzi we kandi ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage ibyiza byo kujya mu marushanwa ya “Miss” kuko ari uburyo bwo kwitinyuka ku bakobwa.
Agira ati “Twagiraga imbogamizi kuko ababyeyi bazi ko Miss ari ikirara no guta umuco, ariko abakobwa bamaze kwitinyuka abaturage bari kwitabira ibi birori ndizera ko tuzafatanya guteza imbere umwana w’umukobwa.”
Usibye Miss Grace wahembwe, abo yahatanaga nabo, nabo bahembwe ibikoresho by’ishuri bifite agaciro ka 6000RWf.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro bwo buvuga ko abo ba Miss bose uzabagenera ibihembo ariko bitaramenyekana.
Dusabeyezu Eric, wateguye amarushanwa ya Miss Rukaragata avuga ko yagize iki gitekerezo mu mwaka wa 2015 kandi agatangira kugishyira mu bikorwa muri 2016.
Yayateguye agamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kuganira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo muri sosiyete.
Dusabeyezu avuga ko nta bushobozi buhagije afite bwo kuzamura iki gikorwa ariko ngo azakomeza gukora uko ashoboye ku buryo Rukaragata izatanga umukobwa uhatana muri Miss Rwanda.
Dusabeyezu nta kandi kazi agira kuko yarangije amashuri yisumbuye mu by’amashanyarazi. Akomeza ibiraka bitandukanye aho abibonye mu cyaro aho atuye.
Ibyo bituma agorwa no kubona ibihembo bigenerwa abatsinze Miss Rukaragata. Ahamya ko hagize umuterankunga, akamufasha byarushaho kuba byiza.
Agira ati “Nta kandi kazi ngira, abashaka kumfasha banyegera kuko iki ni igikorwa kigamije guteza imbere urubyiruko rukaganira ku bibazo rufite kandi rukabishakira ibisubizo, by’umwihariko abakobwa.”
Ibisabwa ngo witabire Miss Rukaragata
Dusabeyezu avuga ko ibigenderwaho mbere y’amatora, abakobwa babyifuza bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-24 biyandikisha.
Bagahabwa amasomo atandukanye harimo no kwirinda agakoko gatera SIDA, kwihangira imirimo n’ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’aya masomo habaho ibizamini bitangwa ku manota 100, ari nayo atangirirwaho kwemererwa guhatana. Ibyo bizamini byanditse bibarwa ku manota angana 40%.
Mu bindi bigenderwaho, harimo gutorwa n’abitabiriye umuhango ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bifata 30%. Uburanga buhabwa amanota 15% naho kwiyereka bigahabwa 15%.
Andi mafoto
Ohereza igitekerezo
|
niba ari ibyo ndabona na nyogokuru wanjye nubwo ashaje cyane ageze muri ako gace yaba miss kuko ararusha itoto uwo semi miss. mbabajwe numuyobozi wabuze gukemura ibibazo bya rubanda akaza mwicyo giturage
Ariko ako gace ntabakobwa bahaba,ndabona ntanumwe wgombaga gutsinda
Tubashimiye iyi Nkuru kuko irashimishije, ababishinzwe bagerageze kuburyo ibintu nk’ibi byakwira hose kDi abafite ibitekerezo byiza nk’ibi mubegere kuko ni iterambere kabisa
murakoze kutugezaho amakuru meza,mungiriye neza mwampuza nuriya mu Miss kbs
hahahahahhh
murapfa iki bose ni ba Miss,ntacyo byunguye igihugu yaba na Miss’s Worlwide ntacyo amariye igihugu avukamo usibye gutakaza akayabo k’amafaranga
KT muri abagabo kbsa, kubona mutugezaho inkuru nk’iyi y’aho twakuriye.
hari uwiyise Umuterankunga mubitekerezo nsomye haruguru, nagirango mufashe kuko Eric ndamuzi hari urubuga rwa whatsapp yadushingiye abantu tuvuka muri kariya gace,
so nbr ye ni: 0788947543/0722662591.
.turabashima mujye mukomeza mutugerereyo muri abambere.
abo kuri KT group byaba byiza nudukurikiraniye imikoranire hagati y’abayobozi bashinzwe aka face b’uyu Eric kuko ntakwiye gupfushwa ubusa. ndabona n’ibirenzeho yabikora pe.
ahaa!!!
ndabonabikaze mukomerezeaho.
Ngewe ndabivuga nka mukuru we,kuko mubyo banditse yahawe ntanakimwe barabeshya.barabyanditse gusa ariko ntanakimwe yabonye kereka gift yahawe numuyobozi nshingabikorwa wumurenge wa mushishiro.naho amakayi nibyo bihumbi icyenda kugezubu ntanakimwe arabona.kuko yanagiye kwishuri ntanakimwe abonye
Birashimishije Kbsa Kubona Burigihe Igitsina Gore Mutuzirikana Gusa Mukomereze Aho Mumurenge W’mushishiro Murabambere Mwifitiye Numuhanga Wanyu Eric Ubazirikana Muzahorane Umwanya Wambere Mumihigo Yanyu Yose Byadushimisha Tubonye Umuterankunka Kuburyo Twakora Byinshi Byiza Biruta Ibi.Thx!
Ariko Kigali Today muri aba mbere mu gufata amafoto.
Uyu musore bamushakire akazi.
Ni umugabo pe.
Aka kagari ka Rukaragata nako mugahe ibihembo.
gusa mwongere ibihembo bya missi kuko 15,000 Frw ntahagije!!!!!!!
RWOSE UMUNTU WAGIZE KIRIYA GITEKEREZO NI CYIZA NASABAGA ABAFITE UBUSHOBOZI BAZAMUTERE INGABO MUBITUGU NDETSEN N’UBUYOBOZI BWAKABISHYIZEMO INGUFU