Huye: Imodoka yagurishijwe amafaranga y’u Rwanda 7500
Mu mezi ashize mu karere ka Huye habaye cyamunara maze umuntu agura imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen (VW) amafaranga y’u Rwanda 7500.
Iyo modoka yari imaze igihe kinini cyane iparitse hafi ya burigade ya polisi yo mu karere ka Huye. Abazi iby’igurwa ry’iyi modoka, bavuga ko hari abashaka guha nyir’ukuyigura amafaranga ibihumbi 100 ngo bayitware, ariko yaranze. Ngo ashakamo ibihumbi 200.
Icyangiritse cyane kuri iyi modoka ni moteri ku buryo bisaba kuzagura indi nshyashya. Gusa kuzabona iyi moteri ndetse n’ibyuma bisimbura ibyashaje muri iyi modoka ntibizamworohera kuko iri mu bwoko bwa za zindi bita ibikeri zitagikunda kuboneka mu Rwanda. Icyakora ngo ubanza i Bugande ho birahaboneka.

Ibyo ari byo byose, kuba hari abandi bagereka iyi modoka, bigaragaza ko uwabona amafaranga agura ibyuma bisimbura ibyashaje yakongera kuba nzima.
Abazi iby’ubukanishi bw’imodoka bavuga ko bishobora gutwara hagati y’amafaranga ibihumbi 200 na 400 kugirango iyo modoka yongere ibe nzima.
Iyi modoka, hamwe n’izindi zari zimaze igihe ziparitse hamwe, zagurishijwe na parike. Zimwe muri zo zagiye zifatwa na polisi kubera amakosa y’abari bazitwaye, hanyuma bakagenda ubutagaruka bitewe ahanini n’uburemere bw’ibyaha bari bakoze, birimo no kugonga abantu.
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Mba Canada ,umuntu ugifite iyo modoka niyo ayirimo aruta utwaye ihenze kurusha indege ,nicyubahiro ntawudahindukira ayireba !hari nabafite zirya za kera zifite amapine nkayigare!kandi mukugurisha ni za 60.000$
Asazwa na 7500 se? Uwagurisha inyuuma se ayo ntiyayarenza?
Yewana uwomuntu niba nta amafaranga ahagije ngo ayikoreshe neza azatoragura amashaji kuko imodoka ishake irasaza. Gusa nayiokoresha azunguka
Bjr. Mumfashe kubona phone number zuyu muntu wayiguze najye mwungure.ntegereje ko muyimpa dore numero mwakoresha ngo mumbone:0785170926
eee!! nidange kbx tip yaronse nafate amanyarwanda.
iyi modoka izamusaza kabisa
Birarenze uretse ko niyo yagateza kukiro yakunguka kabs
Iyi modoka nako imbubura nakaga mbambaroga...........
plaque yayo ni hatari azongera ashake izigezweho kugirango igende ku butaka bwu rwanda
yewe yewe,uyu mu type yaretse nkamwungura ko yari yabyukiye iburyo ra!!!iyo modoka azayite IYIMPAYE nkabandi banyarwanda kabisa.
yewe yewe,uyu mu type yaretse nkamwungura ko yari yabyukiye iburyo ra!!!iyo modoka azayite IYIMPAYE nkabandi banyarwanda kabisa.
HHAHAHA ibi nibyo bita kwitoragurira imbabura!!!hahahaha