Burera: Hari ‘igiti cy’umugisha’ ngo gifasha abagumiwe kubona abagabo
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ‘Igiti cy’umugisha’ ngo gifasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.
Ni igiti kirekire kiri mu ishyamba rya Kagogo mu Kagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Rwamutare, ku muhanda werekeza ku bitaro bya Butaro no ku ishuri rikuru ry’ubuzima rya Butaro.
Kubera ubunini bw’icyo giti, abagenzi benshi banyura muri uwo muhanda baragitangarira, ndetse bamwe bagahagarika ibinyabiziga bakacyitegereza bitewe n’ingano yacyo, dore ko baba banyotewe no kumenya amateka yacyo.
Mu kubamara amatsiko ku bijyanye n’amateka y’icyo giti, Kigali Today yegereye umusaza w’imyaka 80 witwa Sendegeya François uzi amateka menshi kuri icyo giti aho yemeza ko yavutse kiriho, avuga ko cyagiye gitanga abagabo benshi ku bakobwa bagumiwe.
Agira ati “Mfite imyaka 80 kandi navutse kingana uku, ni igiti cy’umugisha. Abakobwa babuze abagabo baragihoberaga bagahita bashaka, ndabazi abakecuru benshi bagiye bagihobera bagashaka ubu baruzukuruje”.
Mu guhobera icyo giti ngo hari imihango yagikorerwagaho, aho uwajyaga kugishakaho uwo muti yagendaga mu ijoro kandi ngo byari bibujijwe kugihobera wambaye, ngo bakuragamo imyambaro yose bakagihobera bambaye ubusa buri buri mu rwego rwo kugira ngo umuti ukore.
Ati “Kugira ngo umuti ukore uwagihoberaga yagombaga kuba yambaye ubusa kandi mu masaha y’ijoro, bazaga bambaye imyambaro bakayivanamo bamara kugihobera bakongera bakambara bagataha. Uwabaga yabikoze uko bisabwa nta cyumweru cyashiraga atabajijwe izina”.
Uwo musaza avuga ko umubare w’abashaka umuti kuri icyo giti ukomeje kwiyongera, aho byavuye mu baturage bahaturiye gusa bigera no mu byiciro by’abifashije baza kugihobera baturutse mu mijyi kandi bagenda mu modoka zihenze.
Ati “Na n’ubu biracyabaho icyo giti baracyagihobera. Rimwe uzaze mu ijoro urebe imodoka zihaparitse, urajya kubona mu gicuku ukabona imodoka nziza irahageze iraparitse, bakagihobera barangiza bakagenda. N’abazungu barahagera sinzi uburyo bakimenye, hari n’abagihobera barangiza bakagisigira amafaranga”.
Iyo witegereje icyo giti usanga kitakigira igishishwa cyacyo, aho uwo musaza avuga ko biterwa no kuba cyarahobewe n’abantu benshi ndetse hakaba n’abagishishura bakajyana uwo muti.
Nubwo Sendegeya yemeza ko icyo giti cyagiye gitanga umugisha ku bakobwa bakuze bakabona abagabo, umukecuru umwe mu bagihobereye wirinze gutangaza amazina ye ntiyemeza ko icyo giti ari cyo cyamuhaye umugabo.
Yagize ati “Njye nabonye ngize imyaka 26 nta muntu urambaza izina, urabona mu cyaro iyo umuntu agize iyo myaka atangira kwiheba ngo aheze ku ishyiga, nagiye kugihobera mu ijoro rya mbere ntibyankundira kuko nabaye ngiye gukuramo imyenda nikanga abantu ntahira aho”.
Arongera ati “Mu ijoro rya kabiri naraje birakunda, ndarangaguzwa n’ubwoba bwinshi ndeba hirya ndeba hino mbonye ntawe ukoma mvanamo imyambaro vuba ndagihobera ndataha, ntegereza ko hari uwambaza izina nkubita imyaka itatu.
Nyuma naje kubona umugabo ariko simpamya ko namuhawe n’icyo giti, ubu ntitukibana yari umusinzi ahora ampondagura bituma muhunga mbonye agiye kuzanyicisha inkoni, sinakwemeza ko icyo giti gitanga abagabo ariko kandi sinabihakana kuko hari abagore benshi banyemeza ko ari cyo cyabahaye abagabo”.
Ni igiti cyo mu bwoko bw’umuvumu (igitoma), gifite uburebure bwa metero zirenga 100 n’ubugari bujya kungana na metero ebyiri. Bivugwa ko cyaba kimaze imyaka irenga 200.
Kubera ibigwi byacyo, aho kiri biragaragara ko cyagonze umuhanda Musanze-Butaro ubwo bawutunganyaga, ariko birinda kukirimbura bahitamo gucisha umuhanda hirya gato mu rwego rwo kwirinda ko amateka yacyo yasibangana.
Ohereza igitekerezo
|
Muzatubarize niba nta gitanga abagore gihari ntabwo ari abagabo gusa babura n’abagore bo kubaka barabuze.
Mwarakoze kubushakashatsi mwakoze turabakunda muduha amakuru agezweho.