Baciye agahigo k’Isi ko kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito

Itsinda ry’Abadage 55 bari bari mu biruhuko ahitwa i Mallorca, muri Espagne, baciye agahigo k’Isi ko kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito, aho banyoye byeri zigera ku 1,254 mu masaha atatu gusa.

Inzoga zanyowe nk'agahigo
Inzoga zanyowe nk’agahigo

Ako gahigo kadasanzwe kabereye ahitwa i Playa de Palma, ahantu hazwiho kugira imyidagaduro ihoraho cyane cyane mu masaha y’ijoro, ndetse bamwe bakahanegura bahita ko ari umurwa mukuru w’abakerarugendo b’abasinzi muri Espagne.

Abo bakerarugendo b’Abadage bihurije kuri ‘groupe’ ya whatsapp, bahurira muri Espagne ariko bafite intego yo guca agahigo ubundi kari gafitwe n’irindi tsinda ry’Abadage, guhera muri Nyakanga 2023, aho bo bari barashoboye kunywa byeri 1,111 mu masaha atatu.

Abo Badage 55 bafite agahigo gashya kugeza ubu, ngo bishyuye fagitire y’Amayero 2,380 ($2,534) y’izo byeri, ubu bakaba bararushije abo bagenzi babo babanje, kuko bashyizemo ikinyuranyo cya byeri zisaga 100.

Inkuru dukesha ikinyamakuru odditycentral.com, ivuga ko iryo rushanwa ryatangiye 10:30 za mu gitondo, rirangira 1:00 z’amanywa ku isaha yo muri Espagne.

Uwitwa Kai Uwe Kahmann, Umudage w’imyaka 62 ukora ‘business’ wari muri iryo tsinda rifite agahigo k’Isi, yagize ati “Ibintu byose byagiye muri gahunda, ntawananiwe cyangwa se ngo ave mu irushanwa. Mu by’ukuri cyari igikorwa cyiza cya ‘groupe’, kandi cyari cyuzuyemo kwidagadura”.

Ukoze impuzandengo, usanga buri wese mu bari bagize iryo tsinda ry’abantu 55 yaranyoye nibura byeri 10 mu isaha imwe, bivuze ko nibura buri muntu yanyoye byeri 22 mu masaha abiri n’igice irishanwa ryamaze.

Kahmann yavuze ko mu buzanzwe adakunda kunywa cyane, ndetse yemeza ko kuri uwo munsi banyoyeho izo nzoga nyinshi gutyo, byamusabye kujya kuryama kare, ku buryo saa moya z’umugoroba yari yageze mu buriri.

Ikindi Kahmann yatangaje, ni uko umunsi ukurikiyeho yabyutse yumva yaruhutse, atanumva ibimenyetso bikunze kuranga abantu baraye banyoye inzoga zirengeje urugero (hangover).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka