Kamonyi: Umugore uvugwaho kubyara igikeri ntiyigeze anatwita

Nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bitangaje ko muri Kamonyi hari umugore wabyaye igikeri, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zarabikurikiranye, maze abaganga na nyir’ubwite bemeza ko atigeze atwita cyangwa ngo abyare.

Mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Kagina, inkuru yabaye kimomo ko uwitwa Uwanyirigira Liberata ufite imyaka 38, yabyaye igikeri. Iyo uganiriye neza na nyir’ubwite akubwira ko n’ubwo yigeze kubyimba inda akabimarana imyaka ibiri, yagiye kwa muganga bakamubwira ko adatwite.

Igikeri Uwanyirigira yavugaga ko yabyaye.
Igikeri Uwanyirigira yavugaga ko yabyaye.

Ngo yahise ajya mu bavuzi gakondo kuko yakekaga ko bamuhumanyije, ariho yakuye umuti watumye mu nda ibyara hasohokamo amaraso arimo igikeri. Uko gusohoka kw’igikeri akaba avuga byamuruhukije kuko ari icyimenyetso cy’uko ubwo burwayi bwari bukize.

Kuba uyu mugore atarigeze atwita bihamywa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gihara yagiye kwisuzumishaho mu Gushyingo 2014. Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Gihara, Nahimana Jean Baptiste avuga ko ubwo uwo mugore yajyaga kwipimisha nk’umugore utwite, basanze adatwite. Ngo abaganga bamwakiriye bahise bakeka ko adatwite, bapima n’ibizami bifatwa ku bagore batwite maze bagasanga nta nda afite.

Ngo yongeye kugaruka avuga ko yabyaye igikeri, ariko bapimye bamuburaho ibimenyetso by’umugore wabyaye. Ngo yahageze ku mugoroba w’umunsi yavugaga ko yabyariyeho icyo gikoko, ariko babura ibimenyetso umugore wabyaye agira nko kuva cyangwa ibindi bigirwa n’ababyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, avuga ko uretse ibisubizo by’isuzuma ryakozwe n’ikigo nderabuzima cya Gihara, uyu mugore yajyanywe gupimwa no ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali naho bagasanga adafite ibimeenyetso by’uwabyaye, ahubwo ngo aheruka kujya mu mihango.

Uyu muyobozi we yifuza ko uyu muryango uzahanirwa gukwiza ibihuha. Agira ati « Niba mu mategeko y’u Rwanda hateganyijwe ibihano ku kintu nk’iki uriya nawe akwiye guhanwa ngo hato hatazagira n’undi ubyitwaza akajya abeshya ».

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Superintendant of Police Vita Amuza, avuga n’ubwo mu mategeko nta rihana umuntu wabeshye ko yabyaye, hakomeje gukorwa iperereza ku byihishe inyuma y’ayo makuru yatambutse avuga ko uwo mugore yabyaye igikeri.

Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa kuva ku wa gatatu tariki 25/02/2015.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

JYE NDABONA ATARI N’IGIKERI,NI UMUTWE W’INZOKA KABISA....

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

KUVA IYI NKURU YAVUGWA,ARIYA MARASO YABITSWE HE? NA NDE?KUKI??????????????????????????///

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ngicyo igitekerezo kurayo mahano,kubyara igikeri ataricyo cyamuteye iyo nda n’ubushakashatsi ku burwayi bwa nyirukukibyara bwagaragajweko adatwite!(Incroiyable mais vrais)yaba ay’ukuri cgse ikinyoma ntawarubara,iyi isi yikoreyemo imivumo myinshi!Ba Pastori n’abandi bakozi b’imana muhagurukire iyo myuka mibi muyitsindishe ijambo ry’imana.Amen.

americain yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Muraho neza!buriya muriyi isi habamo byinshi,kuba ar’ukuri uwo mugore yavanywemo icyo gikeri ntacyatangazako n’imbaraga zikorera mumyuka mibi zibaho!buriya yarawumanyirijwe mu gitsina ahajya mund’ibyara.Hari ikibyihishe inyuma cyo kubeshya,niba kidahari n’amarozi ari mubantu. Nuko mbibona. Muarakoze.

americain yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ark Murasekeje Urumva Mutabeshya Koko.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Mwiriwe neza! Njye ndumva twareba ibiri scientific kurusha amagambo kandi no kubeshya bibaho kubantu, muribuka inkuru y’i rubavu kumuntu wabeshye ko yabyaye urukwavu ahubwo kubwabapfumu harigihe babashuka gukora ibidakorwa nkibyo byose. Ese ubundi ko mbona ibasi irimo amaraso yari yayiteze?(...)Hari ikibyihishe inyuma cyo kubeshya. Nuko mbibona.

alias Jimmy yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

ARK ABA BAYOBOZI NTABWO TWEMERANYWA NA MBA.NGIRA IKIBAZO KO ABANYARWANDA BURI GIHE BIRENGAGIZA KO ARI ABANTU NK’ABANDI CYANE CYANE ABANYAFURIKA. IMBARAGA GAKONDO NI IBINTU BISANZWE MU MUCO WACU, KUBA RERO MUGANGA YASANZE IBIZAMI BIHABANYE N’IBY’UMUNTU WABYAYE MU BURYO BUSANZWE IBYO NDUMVA NTA GITANGAZA KIRIMO, NAHO POLISI RERO NTABWO UWO MUNTU YAHANWA KUKO YABESNYE KUKO NA POLICE NTIYEREKANA IKINYURANYO

yuhi yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ntiwumva ra? Nyamara ngo abapasiteri bari basenze cyane ngo beretswe ko ari amahano yaguye! Baturage bene wacu, tujye dushishoza tumenye ko n’ubumenyi bw’abo bduhagarariye mu madini buba bufite aho bugarukira.

kk yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka