Bugesera: Ihene yabyaye abana batanu
Mu mudugudu wa Karwana, akagari ka Nyamigina, umurenge wa Mareba mu karere ka Bugesera, ihene yabyaye abana batanu kandi bose bameze neza.
Ntibyari bisanzwe ko ihene ibyara abana batanu kuko ubusanzwe bimenyerewe ko ihene cyangwa intama zidakunze kurenza abana batatu barenga bakaba bane iyo zibabyariye icyarimwe.
Niyonsaba Yosefa waragijwe iyo hene na Speciose Bagirinka avuga ko abo bana bavutse tariki 24/08/2012 bameze neza ndetse n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uwo murenge wa Mareba barabyemeza.
Iyo hene mbere y’uko ibyara yabanje kubyara izindi nk’uko Niyonsaba Yosefa abivuga kandi ngo nta gaburo ryihariye yayihaye.
Ati “ku nshuro ya mbere yabyaye ebyiri, isubiyeyo ibyara ebyiri, ubwa gatatu ibyara imwe, none ubu ku rubyaro rwa kane ibyaye eshanu, kandi nta gaburo ryihariye nyiha uretse kuyigaburira ubwatsi”.
Ngo akibona ibyaye eshanu yishimiye uwo mugisha yiyemeza kuzifata neza nubwo ngo ubushozi bwe budahagije, dore ko n’uwakamufashije ari we mugabo we, yamusiganye abana bane akagenda nk’ugiye gupagasa ubudahindukira.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mareba buzamuba hafi bumutere inkunga izatuma ayo matungo yiyongera kuko ngo izo hene zikuze neza zazamugeza kuri byinshi; nk’uko Sebatware Magellan umunyamanganga nshingabikorwa w’uwo murenge abivuga.
Ati “Uyu mugore tuzamufasha tumwubakire ikiraro, tumufashe kubona ubwatsi kuko tuzi neza ko ihene inaha zitunze abaturage benshi; zibazanira amafaranga menshi”.
Niyonsaba Yosefa waragijwe ihene na Speciose Bagirinka nyirayo bakaba yarumvikanye ko buri wese azatwara ihene ibyiri naho iya gatatu bakazayigurisha hanyuma bakagabana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
apuuu ibyo birasanzwe,
Ahubwo wowe ntago wasomye neza inkuru ujyora urebe neza
@ ali islam mwagiye mureka kwiyemera si ubwa 1 wumvise ihene yabyaye 05?????
ariko kweli, kigali today muranyumije noneho!!! ngo ntibisanzwe??????? ubwo nubwambere mubona ihene ibyara bana 3 kweli????// nabatanu zirababyara nkansweeee!!!!!! oya namwe mujye mwandika inkuru zifatika!!!