MENYA UMWANDITSI

  • Prof. Nshuti Manasseh yakiriye impapuro z’ uhagarariye Denmark mu Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.



  • Somalia: Abasaga 20 baguye mu gitero cya al-Shabab

    Abantu 20 bishwe mu bitero bitatu by’amabombe yatezwe mu modoka ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu gace ka Beledweyne, kari hagati muri Somalia. Mu bishwe n’izo bombe harimo abayobozi babiri bahagarariye Leta muri ako karere, abasivili hamwe n’abasirikare, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.



  • Lt Col Paul-Henri Damiba yahunze

    Burkina Faso: Lt. Col. Damiba wahiritswe ku butegetsi yahunze

    Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga Burkina Faso, akaza gukorerwa Coup d’Etat ku wa 30 Nzeri 2022, yemeye kurekura ubutegetsi atarwanye ahita ahungira muri Togo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press cyahamije ko atakiri mu gihugu cye.



  • Basabwe ubufatanye mu gukumira ikibazo cy

    Hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye - NCDA

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye, utuma abana batajya mu muhanda.



  • Kabuga Félicien

    Kabuga Félicien azajya aburanishwa amasaha make mu cyumweru

    Urubanza rwa Kabuga Félicien ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ruzajya ruba ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, no ku wa Kane kandi rube amasaha abiri gusa buri munsi. Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, mu Rwanda habaye amahugurwa y’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubutabera, aho basobanurirwaga ku (...)



  • Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

    Museveni: Nta Guma mu Rugo izashyirwaho kubera Ebola

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’Igihugu turimo Ebola kuko iyo virusi itandurira mu mwuka.



  • Kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17

    Uganda: Impanuka y’indege yaguyemo abantu 22

    Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo abantu 22.



  • Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato

    Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato ubwo bari mu nkombe ya Syria berekeza i Burayi, abandi 20 batabawe bajyanwa kwitabwaho mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Tartus muri Syria.



  • Laurent Bucyibaruta

    IBUKA izakomeza gusaba ubutabera no kwamagana icyemezo gifungura Bucyibaruta

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, avuga ko IBUKA izakomeza kwamagana icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris gifungura Laurent Bucyibaruta.



  • Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa USAID

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.



  • U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola, ari na ko abaturage bakangurirwa kuyirinda n

    Hafashwe ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. MINISANTE ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu.



  • Nigeria: Hafashwe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 278 z’Amadolari

    Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge, ruvuga ko rwafashe cocaine isa nk’aho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu, ifite toni 1.8 ikaba igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 292 mu Mafaranga y’u Rwanda).



  • Basanga gukingira abana COVID-19 ari ikigaragaza ko Leta yita ku baturage bayo bose

    Abo baturage ni ababyeyi babitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangarije gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19. Bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko banejejwe n’iki cyemezo ngo kuko bo nk’ababyeyi bashobora kubyibagirwa.



  • Bien-Aimé Baraza asuhuzanya na Perezida Kagame ubwo bari bahuriye muri siporo rusange mu Rwanda

    Ibyo umuririmbyi wo muri Sauti Sol yigiye kuri Perezida Kagame

    Umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, witwa Bien-Aimé Baraza, ubwo yavugaga ku rugendo baherutse kugirira mu Rwanda, bakerekeza i Musanze mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, yakomoje no ku bihe bitangaje atazibagirwa yagiranye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.



  • Andy Bumuntu

    Andy Bumuntu yasohoye amashusho y’indirimbo ivuga kuri Buravan

    Muri iyo ndirimbo yitwa ‘Nzagukumbura’, umuhanzi Andy Bumuntu aba aririmba yerekana ko hari umuntu akumbuye wamaze kuva mu mubiri, ariko yari inshuti ye cyane ntamakemwa, akamuha ubutumwa bwo kuruhuka neza kuko yari akunzwe.



  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe

    Bumwe mu burwayi bwo mu mutwe umuntu amenya ko yaburwaye, ubundi bikamenywa n’abo bari kumwe kuko we atabasha kubyibonaho. Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n’abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n’abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora (...)



  • Dore inzu Umwami Rudahigwa yivurijemo bwa mbere

    Ni imwe mu nyubako zibarizwa mu zigize ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza n’ubwo itagikoreshwa. Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yavuze ko iyi nzu ari inzu y’amateka. Ati: “Ni inzu y’amateka ashingiye ku kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarazaga (...)



  • Didier Shema Maboko

    Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mirimo

    Itangazo risohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Bwana Didier Shema Maboko ahagaritswe mu nshingano ze. Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu kwezi k’ Ugushyingo umwaka wa 2019.



  • Bruce Melodie asohoye indirimbo ebyiri nyuma yo gufungurwa

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Innoss’b bise A L’AISE.



  • Amakimbirane mu miryango, inkomoko y’ikibazo cy’abana bo ku muhanda

    Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi.



  • RDC: Indege yari yaburiwe irengero yabonetse abari bayirimo bapfuye

    Byamenyekanye ko abari mu ndege yaburiwe irengero bashizemo umwuka nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko hari indege nto yaburiwe irengero irimo abantu 3 n’imizigo.



  • Perezida Kagame hamwe n

    Kenya: Perezida Kagame yashimye uko ihererekanya ry’ubutegetsi ryagenze

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.



  • Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira igihembwe cya mbere ku byiciro bitandukanye, kizatangira ku ya 26 Nzeri 2022.



  • Ngororero: Akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani

    Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nsibo ho mu Mudugudu wa Cyambogo, akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani. Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.



  • Ibendera ry

    U Burayi bugiye gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba

    Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wiyemeje gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba rigaragara muri iki Gihugu. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.



  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi barimo uwa Niger

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘African Green Revolution Forum’ (AGRF 2022 Summit).



  • Bubakiwe amavomo azaha amazi abaturage bagera ku bihumbi 27

    Gicumbi: Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa remezo bagejejweho

    Byagarutsweho ku wa 25 kanama 2022, ubwo Umuryango wa World Vision wamurikaga ibikorwa remezo wubakiye abaturage, mu muhango wo gusoza ibikorwa byawo mu Murenge wa Rutare, ahatashwe ivomo riteganyijwe gusakaza amazi mu ngo zigera ku bihumbi 27 n’ibindi.



  • Perezida Kagame aganira n

    Umukuru w’Igihugu arasura Intara y’Iburengerazuba

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Karere ka Rusizi, muri gahunda y’ingendo arimo zo gusura abaturage, akaba yaganiriye n’abavuga rikumvikana bo muri ako karere.



  • U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox

    U Rwanda rwateganyije miliyari 10Frw zo guhangana n’ubushita bw’inguge

    Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta yiteguye guhangana n’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), ndetse ko yateganyije angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’iyo ndwara.



  • Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege

    Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.



Izindi nkuru: