Ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize, mu gutuma abantu bagira uruhare mu gufata ibyemezo, bwagaragaje ko hari abakomwe mu nkokora bigatuma batagira uruhare mu gufata ibyemezo.
Abantu 25 bamaze igihe cy’amezi atatu mu kigo cya BK Academy, bakurikirana amahugurwa mu masomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi bwa Banki, basanga azabafasha kunoza akazi kabo.
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ubusanzwe kugira ngo ibinyabiziga nk’imodoka cyangwa moto bigende, bisaba ko binywa Lisansi cyangwa Mazutu bitewe n’uko ikinyabiziga kiba cyarakozwe, gusa byose ntibigira ingaruka zimwe ku binyabiziga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bifuza ko ibikorwa remezo byakongerwa, ibindi bikavugururwa bijyanye n’igihe babigizemo uruhare rufatika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.
Irene Mizero wavukiye mu murenge wa ngororero mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 1985, avuga ko yasobanukiwe neza ko Leta itarobanura ari uko yisanze mu bo yishyuriraga amashuri.
Perezida Paul Kagame yibukije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri icyo uwo muryango uvuze, kuko ari ikintu gifite agaciro gakomeye. Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 uyu muryango umaze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, byari bihuriwemo n’abanyamuryango ba Unity Club (…)
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, aravuga ko amahitamo yabo ari yo yatumye mu myaka 28 ishize bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu.
Abantu 10 barimo abanyamahanga batandatu n’Abanyarwanda bane ni bo basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango bo muri 2022. Barindwi muri aba bitabye Imana, harimo umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe amakuru ye ya vuba ntiyabashije kumenyekana, mu gihe abandi babiri bakiriho.
Bob Mugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ngo yishimiye ndetse ananyurwa no kumva amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igihe ayasoma ariko atarayabwirwa ahibereye.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko abakora ku mipaka yombi uko ari ibiri, bahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi, kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kuko ku mpande zombi imipaka ifunguye.
Abarimu n’abarezi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha n’abantu bose bari aho banyura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Dr. Edouard Ngirente, yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based (…)
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo guterwa inda zitateguwe, ibiyobyabwenge hamwe n’igwingira ry’abana.
Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.
Abakozi b’Akarere ka Kicukiro bavuga ko basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.
Abagera kuri 400 bize amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo, basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Cornell, bavuga ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.
Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, baravuga ko kuba hakigaragaramo urubyiruko ruke mu buhinzi bwayo, ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro wayo ukomeza kuba muke.
Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse ku kibazo cy’abahora bashaka gushoza intambara ku Rwanda.
Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga ya Wikipedia, izaba ihuriyemo amashami yayo atandukanye azwi nka Wikimedia.
Ubwo u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, wifatanyaga n’indi Mijyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imijyi, abawutuye bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho.
Polisi y’u Rwanda irasaba abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda, kwibanda ku masomo yiganjemo amakosa akorwa n’abashoferi, mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’amakosa aturuka ku batwara ibinyabiziga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka imihanda ya kaburimbo ifite agaciro karengeje miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Iguhugu barishimira gahunda yiswe Baza MINUBUMWE, kuko biteze ibisubizo by’ibibazo bamaranye igihe, basiragizwa hirya no hino mu nzego zitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ishusho y’ibibazo birenga 140 byagaragaye mu baturage bagize uturere twose tw’Umujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko amatara bashyiriwe ku muhanda yabongerereye umutekano, wari umaze igihe warahungabanyijwe n’abajura.