Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.
Zimwe mu nzego z’amadini n’amatorero ziratangaza ko imibanire y’ingo z’ubu ihangayikishije, bitewe n’amakimbirane na za gatanya za hato na hato bikomeje kwiyongera mu muryango nyarwanda.
Abantu 24 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Gicumbi, bakaba bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kiratangaza ko hari uburyo bubiri (2) umuntu ku giti cye ashobora kwipimamo Covid-19 burimo kugeragezwa, ku buryo mu gihe cya vuba bushobora gutangira gukoreshwa.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, atangaza ko kuba umubare w’abahitanwa na Covid-19 ku munsi ushobora kugabanuka, utabishingiraho ngo uvuge ko icyorezo cyamanutse kuko haba hari impamvu nyinshi zitandukanye zidafite aho zihuriye no kugabanuka kw’icyorezo.
Abagabo bane bakurikiranywe bakekwaho kwiba moto mu Mujyi wa Kigali bakazitwara kuzibagira (kuzikuramo ibyuma) mu igaraje ryitwa Niyomana Spare parts ryo mu Karere ka Muhanga ari na ho zahindurirwaga ibyuma.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bitwaza inshingano bafite bakabahohotera, ku buryo harimo abakubitwa bagakomeretswa, ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidakwiye.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko gahunda yo gutwika imurambo hagashyingurwa ivu yakwihutiswa kuko basanga hari byinshi izabafasha, nko kurengera ubutaka bwashyingurwagaho bugakoreshwa ibindi ndetse n’amafaranga yabigendagaho agafasha umuryango wagize ibyago.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya Covid-19 muri za gereza, imfungwa n’abagororwa bakurikiranwa cyane kandi bagasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyo cyorezo.
Abana bane b’abahungu barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba bafungiye muri gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.
Bamwe mu basilamu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EIDL AD’HA) bidatuma badohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko nta utabona ubukana icyo cyorezo gifite muri iki gihe.
Ubwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al Ad’ha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabifurije umunsi mwiza.
Bamwe mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ibiribwa barimo guhabwa bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko kuba ntabyo bari bafite byatumaga hari uburyo bayatezukaho bagiye gushaka ikibatunga.
Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo barusheho gukumira ubwandu bushya akenshi buterwa no kuyarengaho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iratangaza ko iyo hatangwa ibiryo hadatangwa ibyo buri wese yifuza, ahubwo ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuntu abone ibyo arya kandi bimutungira umubiri.
Abatuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali barishimira ko igikorwa cyo gupima Covid-19 cyabegerejwe bityo bikaba bigiye kubafasha kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kuyirinda.
Abakora akazi kazwi nk’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali basanga Guma mu Rugo ari ngombwa kubera ko imibare mishya y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu buryo buteye ikibazo, gusa ngo batewe impungenge n’imibereho yabo muri iki gihe.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, wari umunsi wa nyuma ubanziriza Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ni umunsi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abakora ingendo hirya no hino, abahaha, abashaka amafaranga mu mabanki, ariko by’umwihariko benshi bakaba bagerageje gukora ingendo berekeza aho bashaka ko (…)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.
Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’igihugu iravuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nyakanga 2021 mu bice bimwe by’igihugu, habaruwe imiryango ibihumbi 211 izitabwaho mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 zijyanye no kwirinda Covid-19, hagiye gushirwaho gahunda yo gupima icyo cyorezo mu tugari, iyo gahunda ikazatangira ku ya 17 Nyakanga 2021.
Abarwariye Covid-19 mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali, barishimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku wundi bikabafasha koroherwa bakanakira vuba.
Abasore batatu bakurikiranywe bakekwaho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19.
Hakizimana Eric w’imyaka 13 y’amavuko yifitemo impano yo kubaka inzu z’ubwoko butandukanye akoresheje ibikarito ku buryo byamufashije kwiyishyurira umwaka wose w’amashuri hamwe n’ibikenerwa ku ishuri byose.
Imwe mu miryango ituye mu Mujyi wa Kigali iratangaza ko kutihanganirana ari impamvu ikomeye ituma mu miryango hakomeje kurangwamo amakimbirane ndetse no kwiyongera kwa za gatanya gusigaye kugaragara hagati y’abashakanye, hakaba abavuga ko biterwa n’uko nta muranga ukibaho.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bari mu byishimo baterwa n’uko ubuyobozi bw’Umujyi wabo bwabatekerejeho bukabazanira amagare bazajya bifashisha mu gihe bakeneye kugira aho berekeza mu bice bitandukanye bigize Kigali, ubuyobozi bukemeza ko mu byumweru bibiri azaba yatangiye gukora.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batanu rufunze, bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’impapuro mpimbano, aho bagurishaga ibibanza n’inzu z’abandi.