Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari.
Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) gihamya ko CIMERWA Plc ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’imigabane nubwo imaze igihe gito iryinjiyemo.
Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yasohoye itangazo rihagarika amasomo ya nimugoroba mu mashuri makuru yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruraburira abantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi ariko zikabatwara, ko bahagurukiwe kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, cyane ko batanubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, yemeje ko imihango yose y’ubukwe ihagaze mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19, kuko muri iyo mihango ngo byagaragaye ko hazamo ubusabane, kwirinda bikirengagizwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko hari abibwira ko abarwara Covid-19 ari abasanganywe izindi ndwara cyangwa abakuze gusa, ariko ngo si byo kuko n’abandi ibafata.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hafunzwe utubare dusaga 9,600 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, dufungura bitemewe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Guma mu rugo ishobora kugaruka niba abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 igakomeza kwiyongera nk’uko birimo kugaragara ubu.
Bamwe mu banyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo mu zindi kaminuza bagiye kwigamo, aho basabwa gusubira inyuma y’umwaka bari bagezemo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko gutanga kandidatire ku bashaka kuziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze azaba mu mwaka utaha bizaba mu mpera z’uku kwezi, bityo ko abayobozi bariho bagomba kuba batakiri mu myanya.
Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko birimo ibisubizo by’ibibazo byari bibabangamiye byaterwaga n’imiterere y’ibyiciro by’ubudehe by’ubushize.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku cyorezo cya SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.
Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa, ariko ngo birasaba ubufatanye butajegajega kugira ngo icyo cyorezo kimaze guhita amamiliyoni y’abantu ku isi kibe cyarandurwa burundu.
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gusohora itangazo ryemerera abaganga bakora mu bitaro bya Leta, ko nyuma y’amasaha y’akazi (17:00) bakomeza gukorera aho bari ariko icyo gihe bagatangira gufatwa nk’aho barimo bakorera mu mavuriro yigenga, n’ibiciro bya serivisi bikazamuka.
Mu minsi mike u Rwanda ruraba rugeze mu mwaka wa 2021, rukawugeranamo inkovu z’ibikomere rwasigiwe na Covid-19, yageze mu gihugu ku ya 14 Werurwe uyu mwaka izanywe n’umuntu umwe, ariko kugeza ku itariki 28 Ugushyingo, abayanduye bari bamaze kugera ku 5,891.
Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.
Mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga butandukanye, bwaba ubw’ingingo, kutabona, kutumva, kutavuga, ariko hakaba n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije, nk’umuntu utabona, utumva ntanavuge, bakaba bugarijwe n’ibibazo byinshi bifuza ko byagaragazwa.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore nka kimwe mu by’ingenzi bizabageza ku iterambere rirambye. Aha ni ho ahera abwira urubyiruko ko rufite ibisabwa byose kugira ngo rwihutishe guteza imbere uburinganire.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba cyatangiye gukoresha imbwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.
Aborozi b’ingurube mu Rwanda bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona icyororo cyizewe cy’ayo matungo kuko hari benshi kugeza ubu bakiyabangurira mu buryo bwa gakondo umusaruro ukaba muke.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko abanyeshuri basanganywe Covid-19 batazoherezwa iwabo cyangwa kuvurirwa ahandi, ahubwo bazakomeza gukurikiranwa bari ku ishuri.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), butangaza ko bugiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizajya rifasha umunyamuryango kumenya niba umukoresha we amuteganyiriza buri kwezi ndetse no kumenya imisanzu agezemo.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), rigiye gutangira umushinga wo kwigisha urubyiruko rubarwa nk’aho rutamenyekana aho ruzimirira nyuma yo guhagarika amashuri kubera impamvu zitandukanye.
Mu minsi ishize havuzwe indwara yigeze kwibasira ingurube ari zo benshi basigaye bita akabenze, zimwe zirapfa, ariko Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko cyakurikiranye byihuse icyo kibazo ku buryo ubu iyo ndwara itakiyongera.