Ikipe Police FC yanganyije na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 wabaye kuri iki Cyumweru, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro FC.
Ikipe ya Police VC na REG VC mu bagabo na APR WVC zageze ku mukino wa nyuma uzagena uwegukana shampoyona 2025-2026 binyuze muri kamparamaka (Playoffs) nyumo yo gutsinda imikino itatu zasabwaga gutsinda Gisagara VC, Kepler VC na RRA WVC.
Ikipe APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, ifata umwanya wa mbere ku urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo.
Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC kuri penalito 4-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, aho umukino usanzwe warangiye ari 0-0.
Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Al Merriekh SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 yuzuza imikino ine idatsinda.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsindira Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, yazimyeho amatara iminota 20.
Ikipe ya Police FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium amakipe yombi ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo yisobanure.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umwongereza Stephen Constantine nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League wasize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zitakarije amanota abiri i Rubavu, Amagaju abona itsinzi ya mbere iri mu rugo, Gasogi United na Police FC zikomeza kubura itsinzi n’aho Gicumbi FC inyagirwa na Al Hilal SC 5-0.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marine FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 ya Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026.
Ikipe ya Al Merrikh SC yatsinze Police FC yujuje imikino umunani idatsinda, igitego 1-0 mu mukino usoza umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.
Ikipe ya Etincelles FC yujuje imikino itanu idatsindwa yahagamye Rayon Sports yujuje itatu idatsinda banganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Marine FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, ikomeza kugenda biguru ntege inyuma ya Al Hilal SC iyoboye urutonde.
Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, ibona itsinzi nyuma y’imikino ine idatsinda.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League yongera gutanga ikizere cyo kuzanzamuka.
Mu mukino wateje impaka, ikipe ya Rayon Sports itsinze Mukura VS 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League, yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino ufungura umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Ikipe ya Al Merreikh SC yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’ umunsi wa 15 gisoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League, wabereye kuri stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026.
Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Mukura VS 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru, Amagaju FC atsindwa na AS Kigali 2-0, Etincelles FC itsinda AS Muhanga 2-1.
Ikipe ya Al Hilal SC ikatishije itike ya 1/4 mu mukino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsinda ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 1-0, mu mukino w’umunsi wa nyuma, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Al Hilal yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ikomeza kongera amanota ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya Gasogi United yatsizwe na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League ku makipe yombi wabereye ku Kigali Pele Sta i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Mukura Victory Sports yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 1-0 mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League kuri aya makipe wabereye kuri Stade Kamena mu karere ka Huye.
Ikipe ya Al Hilal yatsinze Mamelodi Sundowns ibitego 2-1 mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya y’amatsinda ya CAF Champignons League kuri Stade Amahoro i Remera, umukino witabiriwe n’abafana batari bacye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League wabereye ku kibuga cya Kigali Pele i Nyamirambo.
Ikipe ya Mukura VS yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League wabereye Kuro Stade ya Akarere ka Muhanga.
Ikipe ya Al Hilal Sports Club yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-0 mu mikino y’inyongera y’umunsi wa 15, ikomeza gutanga isomo rya ruhago ku makipe akina shampoyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, maze abafana ba Rayon Sports bakomera amashyi abakinnyi b’iyi kipe.