Mu irushanwa rya “Memorial Kayumba” ryabaga ku nshuro ya 13 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ryasojwe amakipe ya Police y’u Rwanda ari yo yihariye ibikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya volleyball rigamije kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi w’iki kigo witabye Imana muri 2009
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 18 Werurwe ikabera i Kigali.
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahanzwi nka TUUZA INN, hasorejwe igice cya mbere cya Circuit ya mbere ya Beach Volleyball mu Rwanda (FRVB Beach Volleyball Circuit 2023), irushanwa ryaberaga muri aka karere kuva tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Ikipe ya REG Basketball Club yasubiriye ikipe ya Patriots BBC, iyitsinda muri shampiyona amanota 83 kuri 69, nyuma yo kuyibuza guhagararira Igihugu mu mikino ya BAL umwaka ushize.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri y’abagore mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya AFROBASKET iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball y’abagore yatangiye itsindwa na Sudani y’Amajyepfo mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA WOMEN’S AFROBASKET 2023 ”.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Basketball Africa League kuri uyu wa mbere bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.
Ku bufatanye n’Inshyirahamwe rya Basketball muri Amerika, ishami rya Afurika (NBA Africa) ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), bafunguye inzu y’imikino nshya iri mu ishuri rya Lycée de Kigali.
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball yinjiye mu mwiherero w’iminsi 10 mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu marushanwa y’akarere ka gatanu yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (FIBA women’s AfroBasket).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare mu Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball hateganyijwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda
Kuri iki Cyumweru mu mukino wa Volleyball mu Rwanda ni bwo hasojwe irushanwa ryo kwizihiza intwari z’u Rwanda “National Heroes Volleyball Tournament 2023” ryari rimaze iminsi ibiri riba aho amakipe ya REG na APR ari yo aryegukanye.
Amakipe ya REG Volleyball Club mu bagabo na APR Volleyball Club mu bagore ni bo begukanye shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2022-2023.
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19 rikomeje kubera muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ku kinyuranyo cya runs 39.
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, shampiyona ya basketball mu Rwanda 2022-2023 mu cyiciro cy’abagabo yarinikije, aho tugiye kurebera hamwe ibyaranze umunsi wa 1 n’uwa 2.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, ntiyatangiye neza imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Pakistani ku kinyuranyo cya Wickets 8.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Ngoma hasozwaga agace ka karindwi ka shampiyona ya volleyball (Phase VII) aho mu bagabo kegukanywe na REG naho mu bagore kegukanwa na APR.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Shampiyona ya 2023 mu mukino wa Basketball mu Rwanda izatangira tariki ya 13 Mutarama uyu mwaka.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, nibwo umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball, Dusenge Wicklif yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Al Wakra, aho agiye gukinira ikipe ya Al Wakra Volleyball Club.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa bituma Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ku itariki 22 Nyakanga 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, habereye inama yahuje Guverineri w’iyo Ntara, Emmanuel Gasana n’abayobozi b’amakipe yo mu byiciro icyenda by’imikino ndetse n’abayobozi b’amashuri y’icyitegererezo muri iyi ntara, hagamijwe guteza imbere siporo, ahafatiwe umwanzuro wo guhuza amwe mu (…)
Kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 18 Ukuboza 2022, mu Karere ka Ruhango hasojwe agace (Phase) ka 6 ka shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo zegukanye aka gace.
Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya, ari we ‘RNIT Iterambere Fund’.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.
Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya Mozambique.
Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.