Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Mutarama, ikipe ya rayon sports FC yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi 2 biyongera ku bamaze iminsi basinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Nyuma yo gusinyisha myugariro ukomoka mu gihugu cya Congo, Rayon sports yasinyishije na Kwizera Olivier.
Ikipe ya Police FC yari imaze imikino 13 itaratakaza kuva shampiyona ya Rwanda Premier League uyu mwaka yatangira yaguye i Bugesera.
Nyuma y’imikino itatu yikurikiranya itabona intsinzi, ikipe ya Al Hilal yongeye kubona amanota atatu itsinze Gorilla naho Al-merrikh bigoranye ibona itsinda Musanze.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yongeye gushimangira ko biteguye gutsinda APR FC ku mukino uruta iyindi “Super Cup” ko ndetse bazaba bongeyemo abakinnyi.
Mugihe habura iminsi micye ngo igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Ferwafa Super Cup) gikinirwe, Ferwafa yatangaje ko abazacyegukana amafaranga yamaze kuzamurwa.
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, umufaransa Bruno Ferry yatangiye akazi ko gutoza “Gikundiro” nkuko abakunzi bayo bayitazira.
Munezero Valentine na Uwiringiyimana ba APR VC, Paul Akan wa APR na Gisubizo wa REG VC nibo begukanye umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball yo kumucanga.
Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa kabiri naho POLICE FC ikomeza kuyobora nyuma yo gutsinda Etincelles.
Ibitego bya Emery Bayisenge ndetse na Ndayishimiye Richard byafashije Rayon sports gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 ikomeza kwigira imbere
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukuboza mu karere ka Rwamagana hatangijwe shampiyona ya volleyball yo ku mucanga umwaka wa 2025-2026
Ikipe ya Rutsiro FC itsinze Al-Hilal ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere muri Rwanda premier league ishoboye gukura amanota atatu kuri iyi kipe.
Ikipe ya Bugesera FC yongeye gusubira Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera
Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.
Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mukino wa nyuma wa BK ARENA Volleyball Cup.
Ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Sudan itsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-1 ikomeza kwigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), bemeje ko u Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ny’Afurika y’amakipe (CAVB Men’s club Championship) mu cyiciro cy’abagabo.
Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza nibwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo aho Gisagara na APR ziyoboye izindi mu bagabo n’abagore.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza mu ishuri rikuru rya East African Christian College riri mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro imikino ihuza za Kaminuza.
Shampiyona ya volleyball umunsi wa karindwi yakomeza kuri uyu wa gatanu, APR itsinda POLICE naho Kepler yongera gusubira RRA.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball, itsinzwe na Guinea amanota 82 kuri 70 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2027 ruratangira uyu munsi, u Rwanda rucakirana na Guinea.
Mu mikino ya shampiyona ya volleyball y’umunsi wa gatandatu yakomezaga kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Gisagara VC yatsinze REG VC naho APR women volleyball club yihimura kuri Police.
Shampiyona ya volleyball irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu, APR na POLICE mu cyiciro cy’abagore, REG na Gisagara mu bagabo imikino ihanzwe amaso
Abakinnyi Hirwa Kelia na Ndekwe Kellys mu cyiciro cy’abakuru ni bamwe mu bakinnyi begukanye irushanwa rya Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2025 ryabereye mu mujyi wa Kigali.
Mu mikino ya shampiyona ya volleyball yakomezaga kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Ugushyingo, Ikipe ya Police VC y’abagore bigoranye yatsinze Kepler naho APR VC yihaniza Gisagara yari itaratsindwa muri shampiyona
Mu gihe shamiyona ya volleyball mu Rwanda ikomeje ku munsi wayo wa gatanu, ikipe ya APR volleyball club ibitse igikombe cya shampiyona iresurana na Gisagara VC itaratsindwa.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Umunya Algeria Adel Amrouche, yahamagaye ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu mwiherero w’iminsi ine.
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu mu mikino ya basketball mu cyiciro cy’abagore REG WBBC na APR WBBC akomeje kwitwara neza muri Kenya.