Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yahuye n’abagize ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Basketball, abashimira kuba barabashije kugera muri 1/2 mu irushanwa nyafurika ririmo kubera mu Rwanda.
Abatuye mu Karere ka rubavu n’abakagenda barabarira iminsi ku ntoki, aho ubu habura ibiri gusa irushanwa rya IRONMAN 70.3 rikongera kubera muri aka karere ku nshuro ya 2, nyuma yo kuhabera umwaka ushize nanone mu kwezi nk’uku.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda abagande amanota 66 kuri 61, umukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame.
Mugihe imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore mu mukino wa basketball (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) irimbanyije, nyuma kandi yo gusoza imikino yo mu matsinda ndetse na kamarampaka ku makipe ataraboneye itike mu matsinda, ubu hatahiwe imikino ya ¼ ku makipe yakomeje harimo n’u Rwanda.
Mu gihe habura iminsi 17 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2023-2024 itangire, amakipe arimo Police FC yatangiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwokwitegura umwaka w’imikino.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, itsinzwe na Angola amanota 74 kuri 68 ariko yerekeza mu cyiciro gikurikira.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, yatangiye neza itsinda igihugu cya Côte d’Ivoire ku munsi wa mbere, amanota 64 kuri 35.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga i Kigali mu Rwanda hatangiye irushanwa nyafurika rya Basketball mu cyiciro cy’abagore (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) aho ibihugu 12 ari byo bizahatanira iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 26 kikaba gikinwa rimwe mu myaka ibiri.
Kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 25 Kanama 2023, ikipe yigihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball izitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.
Hashize iminsi hatutumba umwuka n’amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi Stars’, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yaba yarasabye gusesa amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’amezi atatu gusa yongereye imyaka ibiri, ariko Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ikavuga ko irabona ibaruwa ye.
Umunyarwandakazi akaba n’umutoza w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yatangije umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation, uje kuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tennis mu Rwanda.
Guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 5 Kanama 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball (Women’s AfroBasket 2023).
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo yasesekaye i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya afurika AFROCAN.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, i Luanda mu gihugu cya Angola ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yegukane umwanya wa 3 mu irushanwa rya AFROCAN 2023 ihigitse igihugu cya Congo cyari kibitse iki gikombe ku manota 82 kuri 73.
Umutoza w’ikipe z’Igihugu z’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, umunya Brazil Paulo De Tarso Milagress, yahamagaye abakinnyi, abagabo n’abagore bagomba gutangira imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika, African Nations Championship 2023, iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball nkuru yamaze kwerekeza muri ½ cy’irushanwa nyafurika, AFROCAN 2023, nyuma yo gutsinda ikipe ya Angola amanota 73-63.
Ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, nibwo abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, bageze i Monastir muri Tunisia aho basanzeyo basaza babo nabo batarengeje imyaka 16, aho bagiye kwitabira imikino nyafurika ya FIBA U16 AFRICAN CHAMPIONSHIP 2023.
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore mu mupira w’amaguru Crested Cranes inganyije ibitego 3-3 n’iy’u Rwanda mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.
Umutoza w’umukino wa Volleyball, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres, yasesekaye mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ushyira igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.
U Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe itermbere (RDB) bongereye amasezerano n’irushanwa rya basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (BAL) yo gukomeza gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma mu gihe kingana n’imyaka 3 iri imbere.
Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), hasojwe irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu ishuri ya Lycée de Kigali, habereye umuhango wo guha ibikoresho amashuri yatoranyijwe muri gahunda y’umushinga wa ‘ISONGA-AFD’, ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye binyuze mu bigo by’amashuri binyuranye, wari umaze imyaka ibiri waratangijwe ariko udakora.
Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu rwunge rw’amashuri rwa St Joseph i Kabgayi, hasorejwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Volleyball.